RFL
Kigali

Donald Kaberuka yakiriye Didier Drogba mu biro bye-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:15/11/2014 13:37
2


Kuri uyu wagatanu, umunyarwanda ndetse akanaba perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere(BAD) yakiriye mu biro bye umukinnyi mpuzamahanga Didier Drogba mu rwego rwo kurebera hamwe uko bahashya icyorezo cya Ebola.



dk

Drogba yavuze ko yishimiye cyane kwakirwa n'umuyobozi ukomeye muri Afurika

Mu nama yabereye ku cyicaro cya banki nyafurika itsura amajyambere I Abidjan muri Cote d’Ivoire Dider Drogba na Donald Kaberuka baganiriye cyane cyane ku cyorezo cya Ebola cyibasiye isi muri iyi minsi cyane cyane mu gace ka Afurika y’uburengerazuba aho uyu mukinnyi w’umuherwe ashaka gufasha kurwanya iki cyorezo abinyujije mu muryango we wa Didier Drogba Foundation.

dk

Drogba na Kaberuka bemeranyije kurwanya Ebola muri Afurika

Donald Kaberuka yatangaje ko kuba yakiriye Drogba ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwo guhashya iki cyorezo ndetse bikaba ari n’ubuvugizi bukomeye.Yagize:Twakiriye Drogba  nk’ikimenyetso n’ijwi rikomeye ritanga ubutumwa bwo kurwanya Ebola.Tuzafatanya nawe kurwanya no kurandura burundu icyorezo cya Ebola.

drogba

Umunyarwanda Donald Kaberuka na Didier Drogba

Ku ruhande rwe, Didier Drogba yishimiye cyane kubonana na Donald Kaberuka ndetse anishimira kuba icyicaro cy’iyi banki kiri mu gihugu cye cya Cote d’Ivoire.Drogba kandi yizeje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo afashe guhashya no kurwanya iki cyorezo gihangayikishije isi muri iyi minsi.

d

Kugeza ubu muri afurika harabarurwa abantu 14,098 bamaze kwandura iyi ndwara ndetse n’5,160 imaze guhitana.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • juma9 years ago
    dakwifirizaineza
  • Kaizer9 years ago
    Woooow mbega byiza.turifuza koyakwakira nabandi benshiiii kandi imana ibafashe bakore ibyobiyemeje neza ibatere inkunga kuko niyoyambere.





Inyarwanda BACKGROUND