Kuri uyu wagatanu, umunyarwanda ndetse akanaba perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere(BAD) yakiriye mu biro bye umukinnyi mpuzamahanga Didier Drogba mu rwego rwo kurebera hamwe uko bahashya icyorezo cya Ebola.
Drogba yavuze ko yishimiye cyane kwakirwa n'umuyobozi ukomeye muri Afurika
Mu nama yabereye ku cyicaro cya banki nyafurika itsura amajyambere I Abidjan muri Cote d’Ivoire Dider Drogba na Donald Kaberuka baganiriye cyane cyane ku cyorezo cya Ebola cyibasiye isi muri iyi minsi cyane cyane mu gace ka Afurika y’uburengerazuba aho uyu mukinnyi w’umuherwe ashaka gufasha kurwanya iki cyorezo abinyujije mu muryango we wa Didier Drogba Foundation.
Drogba na Kaberuka bemeranyije kurwanya Ebola muri Afurika
Donald Kaberuka yatangaje ko kuba yakiriye Drogba ari ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwo guhashya iki cyorezo ndetse bikaba ari n’ubuvugizi bukomeye.Yagize:Twakiriye Drogba nk’ikimenyetso n’ijwi rikomeye ritanga ubutumwa bwo kurwanya Ebola.Tuzafatanya nawe kurwanya no kurandura burundu icyorezo cya Ebola.
Umunyarwanda Donald Kaberuka na Didier Drogba
Ku ruhande rwe, Didier Drogba yishimiye cyane kubonana na Donald Kaberuka ndetse anishimira kuba icyicaro cy’iyi banki kiri mu gihugu cye cya Cote d’Ivoire.Drogba kandi yizeje ko azakora ibishoboka byose kugira ngo afashe guhashya no kurwanya iki cyorezo gihangayikishije isi muri iyi minsi.
Kugeza ubu muri afurika harabarurwa abantu 14,098 bamaze kwandura iyi ndwara ndetse n’5,160 imaze guhitana.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO