RFL
Kigali

Diamond na Wema Sepetu baba bagiye gukora ubukwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/06/2014 10:07
4


Umugabo ufatwa nk’umuhanuzi ukomeye cyane kurusha abandi mu gihugu cya Tanzaniya uzwi ku izina rya Maalim Hassan Yahya Hussein yamaze guhanura ko ubukwe bw’icyamamare Diamond bwegereje aho azashyingiranwa na Miss Tanzaniya wa 2006 akaba n’umukinnyi wa filime uzwi nka Wema Sepetu.



wema

Uyu mugabo ufatwa nk’umuhanuzi umaze kuba icyamamare muri Tanzaniya kimwe na se nawe wakoraga akazi nk’aka, yahanuye ko ubukwe bw’ibi byamamare buzaba mu kwezi kumwe kuri imbere, ni ukuvuga ko ngo ukwezi kwa Nyakanga gushobora gusiga Diamond ari umugabo wa Wema Sepetu, nk’uko yabibonye akoresheje inyenyeri akoresha mu buhanuzi bwe akazisomamo ibizaba mu gihe kiri imbere.

Maalim Hassan Yahya Hussein usanzwe ufatwa nk'umuhanuzi ukomeye cyane muri Tanzaniya

Maalim Hassan Yahya Hussein usanzwe ufatwa nk'umuhanuzi ukomeye cyane muri Tanzaniya

Nk’uko amakuru dukesha Ikinyamakuru “Vibeweekly” abivuga, Hassan yatangaje ko ubukwe bw’ibi byamamare bushobora kuzabera ahantu hataramenyekana muri Tanzaniya, gusa akongeraho ko mu gihe haramuka habonetse impamvu ituma ubukwe bwa Diamond na Wema butaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, ngo bazategereza mu mwaka wa 2016 kuko ngo inyenyeri zamweretse ko ubukwe bwabo budashobora kuba mu mwaka w’igiharwe bityo ngo muri 2015 bwo ntibishoboka.

wema and diamond

Diamond na Wema Sepetu ni bamwe mu bantu bavugwa cyane mu bitangazamakuru bya Tanzaniya cyane cyane ku bijyanye n’urukundo rwabo, gusa ubu hakaba hibazwa niba ibyo Hassan yahahuye byaba ari ukuri dore ko hari byinshi bivugwa ko yagiye ahanura kandi bikaba impamo.

wema

wema

wema

wema

Wema Sepetu na Diamond baherutse kwifotoza urugwiro ari rwose

Wema Sepetu na Diamond baherutse kwifotoza urugwiro ari rwose

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUMSIFU Claude9 years ago
    Nuko urukundo ari impumyi naho ubundi yiteye icyuma. Uziko amurusha ubwiza dii.....
  • Frora9 years ago
    Ndabakunda sana mwaaaaaah daimond
  • kia9 years ago
    Nonese umwiza ninde,n umubi ninnde? jye ndabona bajyanye barasa ni bamwe.
  • THIERRY DUSABE9 years ago
    kabsa amakuru yanyu aradushimisha





Inyarwanda BACKGROUND