RFL
Kigali

Diamond arashinjwa kujya mu bapfumu kurogesha umukobwa

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:3/01/2014 7:49
0




Nk’uko ikinyamakuru Amani cyandikirwa muri Tanzania cyabitangaje, iyi nkuru y’uko Diamond yagiye kurogesha uyu muhanzikazi ukomeye muri iki gihugu witwa Baby Joseph Madaha yashimangiwe n’uyu mukobwa nyuma y’uko umupfumu yahamagaye abantu batandukanye basaba nomero ze za telefone kugira ngo amumenyeshe ko hari umuntu ushaka kumurogesha.

Diamond ngo yagiye kurogesha Baby Joseph Madaha kugira ngo ubuhanzi bwe busubire inyuma bityo ntakomeze kugaragara nk’umuhanga . Diamond ngo yabikoze kubera urwango n’ibibazo bikomeye byabaye hagati ye na Madaha mu minsi mike ishize.

\"\"

Ku itariki 22 Ukuboza 2013 umugabo usanzwe ari umupfumu ukorera mu mujyi wa Tanga yahamagaye iki kinyamakuru abasaba numero za telefone z’umuhanzikazi Baby Madaha . uyu mupfumu yavuze ko azishaka mu rwego rwo kugira ngo amumenyeshe ko hari umuhanzi mugenzi we ukomeye muri Tanzania waje kumurogesha. Kubera urukundo uyu mupfumu yakundaga Baby Madaha yanze kumuroga nk’uko uyu muhanzi yari yabimusabye ahubwo ahita amumenyesha uko ibintu bimeze.

Uyu mupfumu yahawe numero z’uyu mukobwa hanyuma iki kinyamakuru gikomeza gukurikirana iyi nkuru y’uko kujya mu bapfumu ngo bamenye neza izina ry’umuhanzi waba warashatse kurogesha uyu muhanzikazi. Ikinyamakuru Amani cyahamagaye Baby Madaha kimubaza uko yakiriye iyi nkuru yavuye ku mupfumu, akimara kumva ko ari umunyamakuru ubimubajije ahita ashimangira ko ari Diamond wabikoze.

\"\"

Yagize ati, “Uwo ni Diamond wabikoze, ntawundi. Njyewe nakomeje kubwira Diamond ko nta kintu na kimwe azantwara, nzakomeza ndirimbe. Icyo yaba yarankoreye cyose amenye ko bizamugaruka, ntabwo anzi pe! Niba ashaka amahoro ntakomeze kunkurikirana ,nakomeza azabona ibizamubaho, azicuza ubuziraherezo”

Yakomeje agira ati, “ikibazo gikomeye mu bahanzi bo muri Tanzania ntabwo dukundana. Ugirana akabazo gato n’umuhanzi agahita akujyana mu barozi. Impamvu Diamond yamuteye kunjyana mu barozi ni cya kibazo twagiranye”

\"DIAMOND\"

Uyu muhanzi arashinjwa kujya mu bapfumu kurogesha umukobwa

Nyuma yo kumva amagambo uyu muhanzikazi atangaje ashimangira ko uyu musore yagiye kumurogesha, iki kinyamakuru cyagerageje guhamagara Diamond kimubaza uko byifashe yanga kwitaba telefone. Bamwoherereje ubutumwa bugufi bamusobanurira ibyo kujya kurogesha uyu mukobwa ashinjwa akomeza kubabera ibamba yanga kugira ikintu na kimwe abitangazaho.

Diamond avuzweho gushaka kurogesha umuhanzi mugenzi we nyuma y’uko mu minsi yashize bateranye amagambo binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, twitter, instagram…Diamond kandi, bamwe mu banya-Tanzania baganiriye n’iki kinyamakuru bamushinje ubwirasi, gusuzugura abahanzi bagenzi be no kuba akunda kuvugwaho kwambura cyane.

 Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND