RFL
Kigali

Diamond arashinjwa kuba mu gatsiko kashatse kwica Ali Kiba

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/03/2014 16:37
5


Mu minsi mike ishize, nibwo umuhanzi Ally Saleh benshi bita Ali Kiba yatewe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda bashaka kumwivugana. Ku bw’amahirwe, Imana yakinze akaboko ararusimbuka. Mu bahatwa ibibazo na Police ya Tanzania harimo Diamond Platinumz.



Ikinyamakuru Amani cyandikirwa muri Tanzania ari nacyo dukesha aya makuru, cyatangaje ko gukurikirana abicanyi bashaka kwivugana Ali Kiba ubu byafashe indi ntera ikomeye nyuma y’uko hari abahanzi bagenzi be bashyirwa mu majwi yo kuba mu gatsiko kateye uyu musore mu rugo rwe bashaka kumwica.

N’ubwo amazina yose y’abahanzi bashyirwa mu majwi batatangajwe, ku mbuga nkoranyambaga za facebook na twitter muri Tanzania, umuhanzi Diamond Platinumz aza ku isonga mu bateguye umugambi wo kwica Ali Kiba ndetse ngo akaba yari umwe mu bari bitwaje imbunda ubwo uyu muhanzi yaterwaga mu rugo.

Kubera gushyirwa mu majwi cyane, ngo niyo mpamvu Police ya Msimbazi muri Dar es salaam yafashe umwanzuro wo guhata ibibazo uyu muhanzi ngo bamenye niba ko iki cyaha kimuhama, nibasanga ari byo abihanirwe.

Diamond Platinumz

Diamond Platinumz arashinjwa kuba mu gatsiko kashatse kwivugana Ali Kiba

Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’umwe mu bapolisi bo kuri stasiyo ya Msimbaza yagize ati, “Murabizi neza ko icyo kibazo cyimuriwe hano(Central) kikaba gikurikiranwe na Police ya Msimbazi. Ushinzwe gukurikirana iki kibazo agiye guhamagaza Diamond  kuko arashyirwa mu majwi”

Ali Kiba, mu minsi mike ishize nibwo yatewe mu rugo rwe n’abantu bitwaje imbunda nto zizwi nka masotera, bakaba baramusanze mu rugo rwe ruherereye muri Kariakoo mu mujyi wa Dar es salaam. Binjiye iwe basimbutse igipangu maze imbwa zari ziri ku izamu ziramoka cyane ari nabwo uyu muhanzi yahise avumbura ko yatewe aca mu muryango w’inyuma ahunga ubwo bityo aba ararusimbutse.

Umwe mu bayobozi ba Polisi ya Msimbazi aho iki kibazo kiri gukurikiranirwa abajijwe n’iki kinyamakuru niba koko Diamond ari umwe mu bakurikiranweho gushaka kwivugana Ali Kiba, yasubije avuga ko ari ibanga ry’akazi adashobora gupfa kugira icyo avuga.

Ali kiba

Ali Kiba aherutse kurusimbuka

Diamond Platinumz na we yemeje ko yumvise koko bamushyira mu majwi y’abashatse kwivugana Ali Kiba akaba yiteguye guhatwa ibibazo na Polisi.

Ati, “Nabyumvise ko nkurikiranwa ,gusa ni ikibazo gikomeye cyane, ubu niteguye kubazwa na Polisi, amategeko agomba kugaragaza ukuri, kugeza ubu njye sinzi icyo nabivugaho. Ese Kiba(Ali Kiba) dufitanye ibihe bibazo kuburyo nagera aho nshaka kumwica? Nta mutima mfite wo gukora ibyo kandi sinabishobora”

Ali Kiba yari agiye kwivuganwa n’abagizi ba nabi bivugwa ko na Diamond afatanyije nabo nyuma y’uko mu cyumweru gishize uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Number One yanditse ubutumwa bwiyama abahanzi bagenzi be muri Tanzania bamwanga. Amaze kwandika ubu butumwa kuri Instagram benshi bahise bemeza ko abahanzi atunga agatoki mu banzi be ari Ali Kiba yashakaga kuvuga.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada10 years ago
    Ni hahandi he twe abafana tuziko ali kiba azi music kurusha diamond niyo yamwica rero ntazakuraho uwo muhigo. Gusa Imana niyo nkuru yarinze uwo muhungu.
  • 10 years ago
    IRYO NI ISHYARI
  • ucdin10 years ago
    ariko c diamond mumwajyiriki humura police irakurenganura.biraterwa nishyari bagufitiye bakuretse koko ugakomeza ukirira HIT
  • ucdin10 years ago
    ariko c diamond mumwajyiriki humura police irakurenganura.biraterwa nishyari bagufitiye bakuretse koko ugakomeza ukirira HIT
  • gaju10 years ago
    ariko niki gituma abantu bazira uwimereneza!!? ibyo nukumusebya kuko abacanaho umucyo! nimumufashe hasi ntawe uvuma uwo imana itavume. uri numb one i like you take care!





Inyarwanda BACKGROUND