RFL
Kigali

Davido akomeje kwagura ibikorwa bye mu karere u Rwanda ruherereyemo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:10/07/2014 8:01
0


Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare Davido ataramiye abanyarwanda ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 20 bamaze bibohoye,ubu noneho agiye gukorera ikindi gitaramo gikomeye mu gihugu cya Congo.



Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Davido yatangaje ko nyuma yo gukorera igitaramo cyize I Kigali mu Rwanda,ubu noneho abatahiwe gususurutswa nawe ari abaturage bo mu gihugu cya Congo aho yavuze ko ari mu nzira yerekeza muri iki gihugu.

Kuri uru rubuga rwe rwa Instagram,Davido yagize ati:”Ndi mu nzira nerekeza muri Congo,bizaba bishyushye cyane,nizere ko mwiteguye”.Biteganyijwe ko iki gitaramo,Davido azagikora mu mpera z’iki cyumweru kandi akaba ategerejwe n’abantu benshi cyane muri iki gihugu nyuma yo kuva mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

k

Ubwo aheruka mu Rwanda yashimishije benshi

Ku myaka 21 gusa,umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nijeriya amaze kwigaragaza cyane haba ku mugabane wa Africa ndetse no ku rwego mpuzamahanga aho agenda yegukana ibihembo bitandukanye.Nyuma yo kuririmbira mu Rwanda Davido yatangarije ibinyamakuru byo mu gihugu cya Nigeria ko nawe Atari azi ko muri aka karere k’ibiyaga bigari ahafite abakunzi bangana uko yababonye.

ll

Davido na Jay Polly

Davido  yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nka Aye,Skelewu,n’izindi nyinshi zakunzwe cyane ku isi hose.

Reba hano uburyo Davido yataramiye abanyarwanda ku munsi wo kwibohora

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND