Bamwe mu bahanzi bakomeye b’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya, batangaje ko bari hafi kurushinga ko ndetse uyu mwaka uzarangira bakoze ubukwe.
Mu kiganiro Rufftone yagiranye na Chillax yatangaje ko ubu bari mu biganiro kugira ngo barebe uko byakorwa. Yagize ati “ Ibyo turi kuganiraho mu muryango ni ibang ariko ndabizeza ko mutazatinda kumenya iby’ubukwe bwacu.”
Daddy Owen
Inkuru dukesha urubuga niaje.com, ivuga ko Ruftone yatangaje ko yagombaga kurushinga mu mwaka ushize wa 2013 n’umukunzi we bamaranye imyaka myinshi bakundana. Bimuriye umunsi w’ubukwe bwabo muri uyu mwaka bitewe n’impamvu zabo bwite zitagiye mu itangazamakuru. Ruftone yakomeje avuga ko ahanini isubikwa ry’ubukwe bwe ryatewe n’uko umushinga we na murumuna we Owen wo kubanza kubakira inzu ababyeyi babo wari utararangira.
Rufftone
Ruftone atangaje ko agiye gusubukura umushinga w’ubukwe bwe nyuma yuko na murumuna we Owen ashyize hanze uyu mushinga, hakaba haterejanyijwe amatsiko menshi ibizava muri ibi biganiro by’umuryango wabo.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO