RFL
Kigali

Daddy Owen na Rufftone baritegura kurushinga

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/03/2014 12:07
1


Bamwe mu bahanzi bakomeye b’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya, batangaje ko bari hafi kurushinga ko ndetse uyu mwaka uzarangira bakoze ubukwe.



Mu kiganiro Rufftone yagiranye na Chillax yatangaje ko ubu bari mu biganiro kugira ngo barebe uko byakorwa. Yagize ati “ Ibyo turi kuganiraho mu muryango ni ibang ariko ndabizeza ko mutazatinda kumenya iby’ubukwe bwacu.”

Daddy Owen

Inkuru dukesha urubuga niaje.com, ivuga ko Ruftone yatangaje ko yagombaga kurushinga  mu mwaka ushize wa 2013 n’umukunzi we bamaranye imyaka myinshi bakundana. Bimuriye umunsi w’ubukwe bwabo muri uyu mwaka bitewe n’impamvu zabo bwite zitagiye mu itangazamakuru. Ruftone yakomeje avuga ko ahanini isubikwa ry’ubukwe bwe ryatewe n’uko umushinga we na murumuna we Owen wo kubanza kubakira inzu ababyeyi babo wari utararangira.

Rufftone

Ruftone atangaje ko agiye gusubukura umushinga w’ubukwe bwe nyuma yuko na murumuna we Owen ashyize hanze uyu mushinga, hakaba haterejanyijwe amatsiko menshi ibizava muri ibi biganiro by’umuryango wabo.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kenzo10 years ago
    nawaooooh for them!!!!!!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND