RFL
Kigali

Cogebanque yanyuzwe n'intangiriro y'amarushanwa ya Miss Rwanda 2014

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:30/12/2013 16:22
0




Igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda 2014 cyatangiriye mu ntara y’uburasirazuba kuwa Gatandatu tariki ya 28/12/2013 aho abakobwa batatu bazahagararira iyi ntara bamaze kumenyekana.

Ubwo yabazwaga uko yabonye iki gikorwa cyagenze, madamu Mukabanana Theonestine ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque yavuze ko yishimiye cyane uburyo byagenze ndetse asanga bitanga icyizere ko iri rushanwa rishobora kuzarushaho kuba ryiza ashishikariza abanyarwanda kuzakomeza kuryitabira aho rizagenda rinyura hirya no hino mu ntara.

\"Cogebanque

Cogebanque ni bamwe mu baterankunga b\'Imena b\'aya marushanwa, muri iki gikorwa ikaba yari ihagarariwe na Mukabanana Theonestine ushinzwe ubucuruzi

Mukabanana Theonestine yagize ati “ Mu by’ukuri uko nabibonye cyari igikorwa cyiza kandi cyari giteguwe neza, ukurikije ko ari ubwa mbere gitangiye hano i burasirazuba nka nyampinga w’u Rwanda 2014.”

Akomeza agira ati “ Ni ukuri turishimye nk’abaterankunga kuko wabonaga ko  ibintu biri ku murongo, abakobwa bahataniraga kuba nyampinga babyitwayemo neza rero ku bwanjye nk’uwari uhagarariye Cogebanque nabonye byagenze neza kandi n’abanyaRwamagana babyitabiriye.”

Tubibutse ko mu ntara y’uburasirazuba abakobwa batatu bazayihagararira ari Akiwacu Colombe wabaye nyampinga ndetse na Uwera Ruth wabaye igisonga cye cya mbere na Mukayuhi Yvonne wabaye igisonga cya Kabiri.

\"Ba

Ba Nyampinga hamwe na Mukabanana Theonestine ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque umwe mubaterankunga b\'Imena muri aya marushanwa

Iki gikorwa kikazakomereza mu ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 11/01/2014 mu mujyi wa Musanze hatoranywa abakobwa bazahagararira iyi ntara, aha naho Cogebanque ikazaba ihari nk’umuterankunga w’imena.

\"\"

Cogebanke ifite amashami atandukanye mu ntara zigize u Rwanda

\"Kuri

Kuri telephoni yawe wakora byinshi ufatanyije na COGEBANQUE

Twabibutsa kandi ko Cogebanque ari banki y’ubucuruzi yakira abakiriya bose mu nzego zitandukanye, ikaba ifite amashami 17mu gihugu kandi akorana yose aho waba uri hose mu buryo bw’ikoranabuhanga ’online’ . Muri iyi banki usangamo ubwoko bw’inguzanyo butandukanye, konti zo kuzigama zunguka inyungu ishimishije ndetse n’izindi serivise utasanga ahandi.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND