RFL
Kigali

Cindy Sanyu yabonye umugabo mushya bagiye gukundana

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/03/2014 10:09
0


Nyuma yiminsi mike cyane atandukanye n'umugabo we bari barabyaranye umwana w'umuhungu, umuhanzi Cindy Sanyu wo mu gihugu cya Uganda yamaze kubona undi mugabo w'umuherwe bagiye gukomezanya inzira y'urukundo.



Cindy Sanyu, ubwe yemereye ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa muri Uganda ko yamaze gutandukana mu buryo bweruye n’uyu mugabo we Mario bari bamaranye igihe kirekire bakundana ndetse bakanabyarana. Iki kinyamakuru kandi cyashimangiye ko Cindy kuri ubu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri atangaje ku mugaragaro ko atandukanye n’uyu mugabo yabonye undi bagiye gukomezanya.

Cindy Sanyu yamaze kubona undi mugabo bakundana

Cindy ati, “Yego twaratandukanye ariko ntabwo dufitanye amakimbirane. Ubu turi kuganira ku buryo tuzakomezanya kurera umwana wacu , ntabwo ari ibibazo. Nta kintu kibi kiri hagati yacu, tumeze neza”

Mario wahoze ari umukunzi wa Cindy Sanyu, we n’uyu muhanzi bamaze iminsi birirwa muri Police ya Uganda bashaka uburyo bakemura ikibazo cy’ukuntu bazarerera hamwe uyu mwana wabo babyaranye. Cindy yavuze ko uburyo bw’imikemukire y’iki kibazo cy’umwana bworoshye cyane ndetse akaba yamaze kubona undi mukunzi.

Cindy n'umwana yabyaranye na Mario


Inshuti ya Cindy iganira n’iki kinyamakuru, yavuze ko hari umugabo w’umuherwe utuye muri Afrika y’epfo ariko akaba asanzwe ari umunya Uganda ukorerayo ubucuruzi. Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kenny akaba muri iyi minsi mike ishize yarajyanye Cindy mu kiruhuko muri Afurika y’epfo bamarana icyumweru.

Uyu mukobwa yagize ati, “Kenny yajyanye Cindy muri South Africa bajya kuruhukirayo bakaba baramaranye icyumweru nyuma Cindy agaruka muri Uganda”

Kugeza ubu, uyu mugabo Mario ngo ni we uri gutanga amafaranga menshi mu muziki wa Cindy amukorera amashusho y’indirimbo, kumutegurira ibitaramo, kumujyana mu bindi bihugu kuhatemberera anakora umuziki….

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND