RFL
Kigali

Chris Brown yagize byinshi avuga ku mubano we na Rihanna, ubushyamirane na Drake ndetse n'inyungu yakuye mu gufungwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/09/2014 17:14
2


Nyuma y’imyaka igera kuri 5 atabona umutuzo mu buzima bwe bitewe n’ibibazo by’imyitwarire mibi yagiye ahura nabyo bikamuviramo kugenda afungwa kuva mu 2009 akubita uwahoze ari umukunzi we akaba ari umuririmbyikazi Rihanna, Chris Brown hari byinshi yibuka mu rugendo yagenze kugeza ubu.



Avuga ku mubano we na Rihanna nyuma yo kumukubita mu mwaka wa 2009, bikaba ari nabyo byakuruye izi ngaruka zose z’ibigenda bimubaho, Chris Brown yabwiye Access Hollywood ati: “njye nawe (Rihanna) turi inshuti. Turumvikana neza cyane, ntabibazo tugirana. Ngira ngo imyaka 10 igiye gushira turi inshuti, kandi sintekereza ko ibyo bizahinduka.”

Chris B. and Rihanna

Mbere yo kumukubita mu 2009, Chris Brown na Rihanna barakundanaga bikomeye

Christopher Morris Brown w’imyaka 25 y’amavuko uzwi nka Chris Brown wigeze kugirana ibibazo n’umuraperi Drake mu mwaka wa 2012 ndetse bikanatuma barwanira mu kabyiniro mu mujyi wa New York, yagize icyo abivugaho: “Ntekereza ko byari iby’ubwana. Uko ngaragara mu muziki nibyo ndi guha agaciro cyane, ndetse n’uwo ndiwe nk’umuhanzi. Ariko kandi ku isi, ibibi n’ibyiza biragendana ntabwo mu buzima bw’umuntu haburamo ibibazo.”

Chris B. and Drake

N'ubwo ari inshuti, mu mwaka wa 2012 barwaniye mu kabyiniro, benshi bakaba baravugaga ko bapfuye Rihanna

Naho ku byerekeranye n’amasomo yakuye mu gufungwa kwe, dore ko yagiye afungwa inshuro nyinshi kuva yakubita Rihanna, aho ahenshi yaziraga kwica amategeko y’ibihano yagiye ahabwa, Chris Brown yagize ati: “iyi myaka ishize, nabayeho ubuzima mbona ko ari ubwo Imana yari yanshyizemo ngo inyereke igikwiye. Natekerezaga ko ndi indahangarwa, icyo nari nkeneye ni ukwireba, nkareba ubuzima bwanjye. Ubu nkeneye kuba intangarugero, nkeneye kuba icyitegererezo nkoresheje impano yanjye.“

Chris Brown

Chris Brown yemeza ko gufungwa yari inzira Imana yashatse kumuheramo ubutumwa

Chris Brown yakomeje agira ati: “Nkeneye kuba igihangange mbikesha ibyo nkora mu muziki wanjye, apana ibyabaye mu buzima bwanjye mu bihe byahise.”

Biragaragara ko muri ibi bihe, nyuma yo kuva muri gereza, Chris Brown yisubiyeho akaba ndetse amaze gushyira hanze album yise X yashyize hanzekuri uyu wa 2  tariki 16 Nzeli, ikaba iriho indirimbo zinyuranye zagiye zikundwa cyane yashyize hanze avuye muri gereza nka Loyal yafatanyije na Lil Wayne na Tyga, New Flame yafatanyije na Usher na Rick Ross, n’izindi.

REBA AMASHUSHO YA NEW FLAME IMWE MU NDIRIMBO ZIRI KURI IYI ALBUM:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier9 years ago
    naduhe music ibindi abivemo
  • Jane9 years ago
    Narakunda Uko Bakundana Yari Safi Na Knowles





Inyarwanda BACKGROUND