RFL
Kigali

Chinua Achebe, umwanditsi w'Umunyanijeriya arashyingurwa kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:23/05/2013 12:16
0




Umurambo wa Chinua Achebe wagejejwe muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu uvuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiye Imana muri Werurwe uyu mwaka azize uburwayi.

Chinua Achebe uzwi cyane mu gitaba yise Things Fall Apart

Nk’uko umuco wo mu bwoko bwe bwa Igbo ubivuga mu gihe cyo gushyingurwa arakorerwa umuhango wa “ikwa ozu” bivuga “umunsi mukuru w’uwapfuye” kuko ngo kuribo urupfu sirwo herezo ry’ubuzima ahubwo ni ukujyanwa mu isi nshya akaba ariyo mpamvu agomba gukorerwa uwo muhango kugira ngo azakirwe neza mu bakurambere.

Chinua Achebe yafatwaga nka Se w’Ubuvanganzo bw’Icyongereza muri Afrika. Igitabo cye cya mbere, “Things Fall Apart” yanditse mu w’1958 cyavugaga cyane ku ikoronizwa rya Afurika hagurishijwe amakopi yacyo arenga miliyoni 10.

Uyu mwanditsi akaba yari atuye muri Amerika, i Boston muri Leta ya Massachusetts.   Benewabo bakaba bagiye ku kibuga cy’indege cya Enugu gutwara umurambo . Akaba aza gushyingurwa ku ivuko hafi y’iwabo mu rugo ruherereye i Ogidi mu ntara ya Anambra, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2013.

Denyse Iranzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND