RFL
Kigali

Chameleone yatangije urugamba rwo kunga GoodLyfe no kurwanya ubushyamirane mu banyamuziki ba Uganda

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/06/2014 7:20
0


Jose Chameleone yatangije urugamba rwo kunga abavandimwe be, abagize GoodLyfe ndetse akanagira inama benshi mu bahanzi ba Uganda ngo bareke umwiryane n’amahane, ibyo akaba yarabitangije mu gitaramo yakoze agahurizamo abahanzi bo muri GoodLyfe baherutse kugirana ibibazo agamije kubunga.



Mu bo Chameleone yatumiye harimo barumuna be babiri Weasle na Pallaso, ndetse mu bo yari yahaye ikaze muri icyo gitaramo hakaba harimo n’itsinda rya Radio na Weasle, aba bombi akaba yaragiye abaheka mu mugondo nk’ikimenyetso ko bakwiye kwisanzuranaho kandi bagasabana nk’abavandimwe. Iki gikorwa cyabereye ahitwa Kabalagala kuwa kane w’iki cyumweru gishize maze ahurizamo impande zose zari zishyamiranye kugirango abunge ndetse abonereho no kubagira inama.

Chameleone yatangije urugamba rwo kunga abandimwe be n'abagize GoodLyfe bose

Chameleone yatangije urugamba rwo kunga abandimwe be n'abagize GoodLyfe bose

Mu bagiranye ubushyamirane bo muri GoodLyfe bari bamaze iminsi badacana uwaka harimo abavandimwe ba Chameleone batatu harimo Douglas Sseguya uzwi nka Weasle, Pius Mayanja uzwi nka Pallaso na Emmanuel Mayanja uzwi nka AK47. Jose Chameleone akaba yarageze ahagombaga kubera iki gikorwa ku mugoroba ahagana saa moya, atangira kuganira na Bobie Wine n’umugore we Babie maze Moze Radio ufatwa nk’izingiro ry’amahane yabaye muri GoodLyfe mu minsi ishize nawe aza kuhagera atangira kubwira Chameleone uburyo murumuna we yamukubise amwiyenzaho.

Umwe muri aba barumuna ba Chameleone witwa Pallaso yari yasezeranyije uyu mukuru we ko baza kumuhamagara kuri telefone akagira nawe uruhare muri izo nama n’ubwiyunge, gusa uyu musore uherereye muri Amerika muri iyi minsi yanze kwitaba telefone, Chameleone avuga ko ari igikorwa cy’agasuzuguro ariko ko azagirana ibiganiro n’uyu muvandimwe we.

Nyuma uyu Pallaso yaje gutangaza ko atasuzuguye mukuru we Chameleone, ko ahubwo ashaka ko Chameleone yabanza akavugana na Jeff Kiwanuka wahoze ari umujyanama wa GoodLyfe hanyuma uyu Jeff Kiwanuka akabanza akavugana na Chameleone bakemeranywa ko nawe yaboneka aho hantu. Radio we ashinja uyu Jeff Kiwanuka gushaka gukwirakwiza umutima mubi muri Pallaso, AK47, Allan Kiwanuka n’abandi abakangurira kwigomora kuri GoodLyfe, ibi akaba yarabitangiye nyuma y’aho yirukanwe muri GoodLyfe.

Chameleone yatangaje ko agomba kugenda avugana n’impande zose kugirango habeho ubwiyunge, akaba kandi yaratangije n’urugamba rwo kurwanya urugomo mu banyamuziki ba Uganda, dore ko ashimangira ko abafana barambiwe imirwano n’ubushyamirane bigaragara mu bahanzi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND