RFL
Kigali

Chameleone yashimiye Good Life kuba mu bahanzi bahatanira BET Awards

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:15/05/2013 17:32
0




Mu gihe benshi bakekaga ko Chameleone ashobora kuvuga nabi Good Life dore ko mu minsi ishize aba basore bombi batangaje ko Chameleone ari ku rwego rumwe nabo mu muziki. Ibi byababaje Chameleone cyane avuga ko aba bahanzi bamusuzuguye dore ko ari we wabazamuye. 

Abinyujije kuri facebook, Chameleone yagize ati, “Intsinzi y’umwana iba igomba kwishimirwa n’umubyeyi we.”

chameleone

“Kubera iyo mpamvu, nifatanyije n’abandi bahanzi ngo dushimire Radio & Weasel kuba batoranyijwe mu bahatanira BET . Iyo wigiye ku byiza ubona ubumenyi bwiza. Ndabasengera ngo muzatware iki gikombe mubikoreye Uganda. Amahirwe masa”,Chameleone

Chameleone yazamuye aba basore ubwo babarizwaga muri Label ya Chameleone yitwa Leone Island iyobowe n’uyu mugabo uzwi mu ndirimbo Badilisha. Nyuma baje kuva muri Leone Island bakora itsinda ryabo bise Good Life.

chameleone

Chameleone

good life

Ni ubwa mbere mu mateka y’umuziki wa Uganda abahanzi babo bitabiriye amarushanwa ya BET. Ibi ni bimwe mu bihembo bya muzika bikomeye ku isi.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND