RFL
Kigali

Chameleone arashinjwa kubyarana n'umubyinnyi we

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/03/2014 9:38
0


Umuhanzi Dr Jose Chameleone umaze iminsi itarenze itatu avuye mu Rwanda, arashinjwa kuba yarabyaranye n'umubyinnyi we witwa Naila yarangiza akihana umwana babyaranye.



Ikinyamakuru The New Vision dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko , uyu mukobwa Naila wagiye ugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye za Dr Jose Chameleone yemeza ko yaryamnye n’uyu muhanzi nyuma yo kumukoresha mu mashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Nkwagala nnyo munnange’ ndetse baza kubyarana umwana w’umukobwa.

Ikibabaje uyu mukobwa kuruta ibindi ni uko Chameleone ngo yigaramye uyu mwana babyaranye witwa Tasman Nalim kandi azi neza ko ari we wateye inda uyu mukobwa mu bihe byiza by’urukundo bagiranye.

chameleone na Naila

Naila ni uyu wambaye ikanzu y'umweru n'umukara. Foto/The New Vision

Ku ruhande rwa Chameleone , kugira ngo ashake uburyo yagaragaza ukuri kuri uyu mwana ashinjwa yagiye mu bitaro asaba ubuyobozi ko bwafata ibizamini bya AND ari kumwe n’uyu mukobwa bivugwa ko babyaranye kugira ngo hamenyekane ukuri nyako niba koko uyu muhanzi ari we wabyaranye na Naila.

Ntibyatinze kuko ibisubizo by’ibi bizamini byagiye hanze abaganga bagaragaza ko nta huriro na rito Chemeleone afitanye n’uyu mwana wa Naila. Umugore amaze kumva umwanzuro w’ibizamini byo kwa muganga, yemeje ko Chameleone yaba yaratanze ruswa kugira ngo bagaragaze ko atari we babyaranye nyamara uyu Naila we ngo azi neza ko Chameleone ari kwihakana umwana yibyariye.

Mu byakorewe ibizamini bya ADN harimo amaraso ku mpande eshatu(Chameleone, umwana , na Naila), amacandwe, inzara, icyuya n’inkari zabo bose gusa abaganga bo bakaba bemeza ko Chameleone Atari we wabyaye uyu mwana wa Naila. Uyu mubyinnyi we akaba yateye utwatsi ibisubizo aba baganga bo mu nzu nkuru ya Uganda ikora ibizamini bitandukanye ku bantu(laboratory) yo muri Wandegeya.
Naila arashinja Chameleone ko babyaranye yarangiza akamwihakana nyuma y’uko mu minsi mike ishize uwahoze ari umugore wa Chameleone witwa Dorotia kuri ubu wibera muri Kenya, yababajwe n’uko uyu muhanzi atacyita ku mwana w’umukobwa babyaranye ubwo bari bakiri kumwe nk’umugabo n’umugore. Byaje nyuma y’uko uyu muhanzi yishyize ibishushanyo by’amazina y’abana be ku maboko arangije yirengagiza umukobwa yabyaranye na Dorotia.

Naila aracyakora akazi ko kubyinira abahanzi bakomeye muri Uganda , mu bitaramo no mu mashusho y’indirimbo zabo akaba yibare i Kampala, naho umwana yabyaye akaba arererwa kwa nyirakuru muri Kabowa, Lubaga.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND