RFL
Kigali

Byari agahebuzo mu bukwe bwa Paul Okoye(P Square) na Anita Isama-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/03/2014 14:02
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2014 nibwo umuhanzi Paul Okoye umwe mu bagize itsinda rya P Square yambikanye impeta n’umukunzi we bari bamaranye igihe witwa Anita Isama.



Ubu bukwe bw’aba bombi bwo kwambikana impeta hagati ya Paul na Isama, bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika na filime haba abo muri Nigeria no mu bindi bihugu. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru bellanaija cyandikiewa muri Nigeria, ubukwe bwa Paul na Isama bwabereye ahitwa Aztech Arcum  mu mujyi wa Port Harcourt.

Anita n'umugabo we Paul Okoye

Paul Nonso Okoye wo muri P-Square na Anita Tonye Isama, bambikanye impeta imbere y’imiryango yabo bombi, ubu hakaba hasigaye gusezerana imbere y’Imana bagahita babana mu buryo bwemewe n’Imana ndetse n’imiryango yabo bombi.

Paul Okoye yeretse imiryango yombi ko azajya yita ku mugore we

Paul Okoye na Olamiju Alao-Akala ku munsi w'ubukwe bwe na Anita

Peter Okoye n'umwana we Cameron hamwe n'abandi basore bari bambaye Paul

Ni gutya aho ubukwe bwabereye hari hateguye


Ubu bukwe bwatambutswaga imbonankubone(live) kuri televiziyo ya  HIP TV, bwagaragayemo udushya no gushimisha ababwitabiriye dore ko ibyamamare bikomeye byose byari bihari byiyeretse abari aho, abahanzi bakaririmba, abakinnyi b’amafilime bakiyerekana mu buryo bwabo, abanyarwenya bagasetsa….

Biteganyijwe ko Paul Okoye na Peter Okoye bombi bamaze gusezerana imbere y’imiryango, bambikana impeta imbere y’Imana umunsi umwe gusa kugeza ubu nta tariki baratangaza.

Twabibutsa ko Peter Okoye yambikanye impeta na Lola Omotayo mu mwaka ushize wa 2013, bakaba bari bafitanye abana babiri naho Paul akaba akoze ubukwe na Isama bafitanye umwana umwe.

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    P SQUARE YOU ARE THE BEST.





Inyarwanda BACKGROUND