Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2014 nibwo umuhanzi Paul Okoye umwe mu bagize itsinda rya P Square yambikanye impeta n’umukunzi we bari bamaranye igihe witwa Anita Isama.
Ubu bukwe bw’aba bombi bwo kwambikana impeta hagati ya Paul na Isama, bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri muzika na filime haba abo muri Nigeria no mu bindi bihugu. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru bellanaija cyandikiewa muri Nigeria, ubukwe bwa Paul na Isama bwabereye ahitwa Aztech Arcum mu mujyi wa Port Harcourt.
Anita n'umugabo we Paul Okoye
Paul Nonso Okoye wo muri P-Square na Anita Tonye Isama, bambikanye impeta imbere y’imiryango yabo bombi, ubu hakaba hasigaye gusezerana imbere y’Imana bagahita babana mu buryo bwemewe n’Imana ndetse n’imiryango yabo bombi.
Paul Okoye yeretse imiryango yombi ko azajya yita ku mugore we
Paul Okoye na Olamiju Alao-Akala ku munsi w'ubukwe bwe na Anita
Peter Okoye n'umwana we Cameron hamwe n'abandi basore bari bambaye Paul
Ni gutya aho ubukwe bwabereye hari hateguye
Ubu bukwe bwatambutswaga imbonankubone(live) kuri televiziyo ya HIP TV, bwagaragayemo udushya no gushimisha ababwitabiriye dore ko ibyamamare bikomeye byose byari bihari byiyeretse abari aho, abahanzi bakaririmba, abakinnyi b’amafilime bakiyerekana mu buryo bwabo, abanyarwenya bagasetsa….
Biteganyijwe ko Paul Okoye na Peter Okoye bombi bamaze gusezerana imbere y’imiryango, bambikana impeta imbere y’Imana umunsi umwe gusa kugeza ubu nta tariki baratangaza.
Twabibutsa ko Peter Okoye yambikanye impeta na Lola Omotayo mu mwaka ushize wa 2013, bakaba bari bafitanye abana babiri naho Paul akaba akoze ubukwe na Isama bafitanye umwana umwe.
Munyengabe Murungi Sabin
TANGA IGITECYEREZO