RFL
Kigali

Byahanuwe ko mu minsi itarenze ijana umwe mu bagize GoodLyfe azapfa

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/06/2014 6:37
5


Nyuma y’ubushyamirane bwabaye mu bagize GoodLyfe ndetse hakazamo imirwano no guterana amagambo bikomeye, umwe mu ba pasiteri bakomeye muri Uganda yarangije guhanura ko umwe mu bagize Good Lyfe azapfa mu minsi itarenze ijana.



Ubu bushyamirane, guterana amagambo n’imirwano aho uwahoze ari umujyanama wa GoodLyfe uzwi ku izina rya Jeff Kiwanuka n’umuhanzi Moze Radio bari bari ku isonga, ngo nibyo ntandaro y’urupfu rw’umwe mu bagize GoodLyfe nk’uko uyu mu pasiteri yamaze kubihanura, akaba ahamya ko ibyabaye byose bigiye kugira ingaruka nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda.

Weasel na Radio bamenyekanye cyane muri Good Lyfe baherutse mu bitaramo i Kigali

Weasel na Radio bamenyekanye cyane muri Good Lyfe baherutse mu bitaramo i Kigali

Uyu mu pasiteri yagize ati: “Urupfu ruri hafi, ntawe ntunze agatoki ariko umwe muri ibi byamamare azabona ingaruka, mubare iminsi ijana ntizarenga umuntu adapfuye”. Uyu mu pasiteri kandi yanahishuye ko ikibazo cya muzika muri Uganda ari uko ubupfumu n’amarozi byahawe intebe bigasimbura gutekereza no gushyira mu gaciro mbere yo gufata ibyemezo.

Mu bushyamirane abagize GoodLyfe bagiranye, Moze Radio usanzwe uririmbana na mugenzi we Weasel, yashinjaga uwahoze ari umujyanama wabo Jeff Kiwanuka ko umwaka ushize yatanze igitambo cy’umuvandimwe we witwa Fred ngo akunde atere imbere. Ibi rero uyu mu pasiteri akavuga ko aribyo byica muzika ya Uganda abantu bakumva ko byose bikorwa n’amarozi n’ubupfumu.

Bamwe mu basanzwe bagize Good Lyfe; aha bari kumwe n'ibyamamare P-Square

Bamwe mu basanzwe bagize Good Lyfe; aha bari kumwe n'ibyamamare Peter na Paul Okoye bagize P-Square

Uyu mu pasiteri mu buhanuzi bwe yakomeje agira ati: “Uzabaze neza ibijyanye na Fred Ssebatta, uzamenya neza impamvu abandi bahanzi benshi batinya kwegerana nawe. Benshi muri aba bahanzi bagiye bagira ibihango by’amaraso ariko bigaragara ko igihe cy’ingaruka kigiye kugera”.

Jeff Kiwanuka wabaye umujyanama wa Good Lyfe kuva kera, aha yari kumwe na Weasel

Jeff Kiwanuka wabaye umujyanama wa Good Lyfe kuva kera, aha yari kumwe na Weasel

Mu buhanuzi bw’uyu mu pasiteri, yagaragaje ko amarozi n’ubupfumu byamaze kwigarurira muzika ya Uganda bikabije. Yagize ati: “Buri muhanzi cyangwa uteza imbere abahanzi wese ashaka umupfumu mu gihe hari igitaramo gitegurwa. Birababaje, ibi byerekana ko uruhando rwa muzika ya Uganda rwibasiwe n’ubupfumu n’amarozi”.

Nyuma y'ubushyamirane bukomeye bwabayeho, aba nibo bagize Good Lyfe kugeza ubu

Nyuma y'ubushyamirane bukomeye bwabayeho, aba nibo bagize Good Lyfe kugeza ubu

N’ubwo uyu mu pasiteri utatangajwe amazina ye yahamije ko umwe mu bagize Good Lyfe azapfa mu minsi itarenze 100, ntiyigeze agira uwo atunga agatoki ko ari we urebwa n’ibi  byago, gusa nanone hakaba hakomeje kwibazwa niba koko ubu buhanuzi bw’uyu mupasiteri bwaba bufite ishingiro.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbarushimana Pasteur9 years ago
    amarozi ya uganda naya kera bakomeze mbabajwe nabana bacu batembererayo ariko tuge tubasengera.
  • bilius 9 years ago
    iterabwoba.com
  • amin9 years ago
    No murwanda abahanzi bacu batangiye kujyayo kubwishi ubu nicyo kigezweho
  • niyigena alex diane9 years ago
    ahaahaaa.ibyo turabimenyereye .munsengere niho ndi nzitahire amahoro.
  • 9 years ago
    amarozi muri ruhago music ubwose turavahe turaganahe?





Inyarwanda BACKGROUND