RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka y'iteramakofe hagiye kubaho umukino uzahuza umugabo n'umugore

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:20/12/2013 8:24
0




Nk’uko amakuru dukesha TMZ abivuga, uyu mukino abantu benshi biteze, ugomba guhuza Emerson Falcao na Juliana Velasquez kuri uyu wa gatanu tariki 20 ukuboza mu mujyi wa Rio de Janeiro mu gihugu cya Brazil, buri umwe muri aba bakina akaba yitezweho ubuhanga ndetse n’ubudahangarwa muri uyu mukino kuburyo byitezwe ko ugomba kubamo udushya twinshi dutandukanye.

\"BizabaBizaba ari ubwambere umugabo n\'umugore bahuye mu iteramakofe

Mu kiganiro TMZ yagiranye na Falcao, yatangaje ko adafite ubwoba bwo kuba agiye kurwana n’umugore kandi ko atigeze yirara ahubwo yakoze imyitozo nk’uzarwana n’umugabo, akaba yizeye adashidikanya ko agomba gutsinda uwo mukino.

Ku rundi ruhande Juliana yagize ati: “Njye nzatsinda ndabyizeye, nsanzwe nkorana imyitozo n’abagabo. Sinzi impamvu abantu babitindaho ariko njye mbona nta gitangaje kirimo, gusa byanze bikunze nzatsinda”.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND