RFL
Kigali

Burundi: yatangiye akoresha indobo nka anteni none amaze gukora radiyo yumvikana mu ntara 6-VIDEO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/06/2014 10:03
1


Saxe Perry Gateka wahimbwe izina rya Gasape amaze gukora radiyo ye bwite imaze kugera ku rwego rwo kumvikana mu ntara 6 z’igihugu cy’u Burundi, aho yayitangiye mu mwaka wa 2005, icyo gihe akaba yarifashishaga indobo nka anteni yo gutwara amajwi ya radiyo yari ari kugerageza.



Aganira n’ikinyamakuru Afrifame.bi ari nacyo dukesha iyi nkuru, Saxe Perry waje guhabwa izina rya Gasape kubera iyi radiyo yahimbye yari yarise iri zina, yagize ati: “benshi barabizi ko twatangiye twurira ibiti, tumanika indobo ari nazo twifashishaga nka anteni parabolike (parabolique), n’utundi tuntu twose twakuraga mu maradiyo na televiziyo byashaje kugira ngo turebe ko twagera ku kintu nyuma tuza kugera kuri radiyo ivugira muri metero nke, zitarenze 3, icyo gihe twari tugitangira.”

Saxe Perry Gasape

Saxe Perry wahimbwe izina rya Gasape kubera iyi radiyo yahimbye

Saxe akomeza avuga ko nyuma y’ubwo yakomeje yiga ubundi buhanga aho yifashishaga interineti, kuri ubu iyi radiyo ikaba imaze kugera ku rwego rwo kumvikanira mu ntara 6 z’u Burundi, akaba kandi kuri ubu yaramaze gusinyana amasezerano n’ikinyamakuru Iwacu gukorera mu Burundi aho bazafatanya mu kugeza iyi radiyo mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo.

Iyi radiyo ikijyaho, umukuru w’igihugu cy’u Burundi nawe yishimiye iri terambere maze yiyemeza gufasha uyu musore aho ubwo yari yasuye aho iyi radiyo ikorera, umukuru w’igihugu cy’u Burundi yashimye iri terambere aho yagize ati: “tugiye gufasha bimwe biboneka, mu buryo budasanzwe, iyi radiyo Gasape ni ikintu gihambaye ku iterambere ry’igihugu cyacu cy’u Burundi.”

REBA VIDEO Y'IGIHE UMUKURU W'IGIHUGU YARI YASUYE IYI RADIYO:


Saxe kandi ni umwe mu bantu 13 bishyize hamwe bakaba bari gukora indege yo mu bwoko bwa kajugujugu, iyi radiyo ye ikaba yaramaze kuyihindurira amazina akayita Humuriza FM.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo9 years ago
    Ku munsi wa birangiragutso.com yakwica.





Inyarwanda BACKGROUND