RFL
Kigali

Brandon Howard yiteguye kugaragaza ko ari umwana wa Michael Jackson

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/03/2014 9:59
0


Byari bisanzwe bizwi ko nyakwigendera Michael Jackson yasize abana 3 bonyine, kuri ubu habonetse umusore w'imyaka 31 y'amavuko witwa Brandon Howard akaba nawe ari umuhanzi wemeza ko ari umuhungu we kandi yiteguye gutanga igihamya kibigaragaza.



Amakuru dukesha TMZ avuga ko mu myaka ya za 80 Michael Jackson yaba yarahuye n’umukobwa nawe wari umuhanzikazi Miki Howard icyo gihe uyu mukobwa akaba yari ahagarariwe na mukuru wa Michael Jackson, Joe Jackson maze mu mwaka w’1982 bakabyarana umwana ariko utarigeze amenyekana.

Uyu mwana waje kwitwa Brandon Howard (agafata izina rya nyina rya Howard), kuri ubu w’imyaka 31 y’amavuko yakuriye mu gace ka Cleverland kuri ubu akaba aba muri Miami aho nawe ari umuhanzi uzwi ku izina rya B. Howard, akaba yemeza ko yamaze gukora ibizami by’ububyeyi bizwi ku izina rya DNA Test akaba kuri uyu munsi yiteguye gutangaza ibi bisubizo abinyujije ku rubuga rwa FilmOn.com agaragaza ko ari umwana wa Michael Jackson.

B. Howard

B. Howard uvuga ko ari umwana wa Michael Jackson

B. Howard arateganya ko ni amara kugeza hanze ibisubizo bigaragaza ko ari umwana wa Michael Jackson, azahita atanga ikirego ashaka kubona uburenganzira ku mitungo yasizwe na nyakwigendera.

Michael Jackson

Michael Jackson

Ku ruhande rwa Michael Jackson, uhagarariye imitungo yasizwe na nyakwigendera Howard Weitzman yagize icyo avuga kuri uyu musore aho yatangarije TMZ ati, “ntabwo twigeze twumva iby’uyu musore kandi igihe cyo kuvuga ko ari umuhungu wa Michael Jackson cyararangiye.”

Michael Jackson witabye Imana mu mwaka wa 2009, ubusanzwe hari hazwi abana be 3 aribo Michael Joseph Jackson, Jr., Paris-Michael Katherine Jackson ndetse na Prince Michael Jackson II.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND