RFL
Kigali

Bimwe mu byamamare byagiye bibeshya ko bigiye gusezera ku buhanzi nyamara ntibibikore

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:29/12/2013 16:09
0




Justin Bieber w’imyaka 19 y’amavuko uherutse gutangariza kuri radio imwe yo mu mujyi wa Los Angeles ko agiye gusezera kuri muzika ariko ntabikore aho havugaga ko atagishaka kugaragara nk’icyamamare ndetse no ku munsi wa Noheli akandika kuri twitter ko agiye gusezera, nyuma byagaragagaye ko yikiniraga ariko bamwe banatekereza ko ari uburyo bwo gutuma ahubwo arushaho kuba ikirangirire. Justin Bieber nyuma yo gutangaza ibi, yaje kongera nyuma y’igihe gito atangaza ko abafana be badakwiye gutekereza ibyo kureka muzika kwe kandi ko umufana wa Justin Bierber wese agomba kumuba inyuma iteka kuko azahora ari umuririmbyi igihe cyose.

\"Justin

Undi muhanzi w’icyamamare wavuzweho guhagarika muzika nyamara bikagaragara ko yabeshyaga ni Britney Spears watangiye kuba icyamamare akiri umwana muto ariko agahora avuga ko ajya atekereza ibyo kureka umuziki burundu. Mu minsi micye ishize nawe yari yatangaje ko byanze bikunze noneho agiye guhagarika muzika ariko kugeza ubu abafana be ntibakwiye gutekereza ko anabiteganya vuba dore ko anafite amasezerano y’imyaka ibiri aherutse gusinya yo kujya akorera ibitaramo mu mujyi wa Las Vegas.

\"Britney\"

Undi muhanzi ufatwa na bamwe nk’umwami wa Hip Hop ku isi ariko kugeza ubu akaba abamaze gufatwa nk’umwami w’ababeshya gusezera muri muzika kandi ntibabikore ni Jay Z. Uyu muraperi mu mwaka wa 2003 yatangaje ko album ye yitwa “The Black Album” ariyo ya nyuma mu muziki we, nyamara ahubwo kuva icyo gihe nibwo yagaragaje gukora cyane mu ruhando rwa muzika.

\"Jay

Undi mu byamamare ariko noneho muri sinema wabeshye ibyo gusezera, ni Eddie Murphy wavuze ko azahita ava muri sinema akimara kuzuza imyaka 50 y’amavuko, ubwo muri 2008 ubwo yari afite imyaka 47 y’amavuko maze uyu mugabo w’umunyarwenya aza gutangaza abantu ubwo yatangiraga igikorwa cyo kwitegura kukina indi filime maze n’ibitwenge byinshi atangaza ko mbere yitereraga urwenya, kugeza ubu akaba akinakomeje gukina kandi amaze kugira imyaka hafi 53.

\"Eddie\"

Undi wakoze ibintu nk’ibi ni Chris Brown, uyu muhanzi w’icyamamare muri Kanama 2013 yatangaje ko album agiye gukora ari iya nyuma mu muziki we kandi akaba yumva agiye kureka muzika burundu, kugeza ubu bikaba byibazwa niba koko uyu muhanzi azahita asezera muri muzika.

\"Chris\"

Icyamamare mu sinema Leonardo DiCaprio wamenyekanye cyane muri filime TITANIC nka Jacques, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2013 yatangaje ko agiye kuba arekeye aho kugaragara muri sinema abantu benshi bumva ko birangiye atazongera kuboneka akina filime nyamara umuyobozi w’ibikorwa bye Martin Scorsese nyuma yatangaje ko Leonardo yafashe igihe cyo gutekereza neza ku bikorwa bye ariko adateganya guhagarika kugaragara muri sinema.

\"Leo\"

Ibyamamare muri sinema Brad Pitt na Angelina Jolie bigeze gutangaza muri 2011 amagambo agira ati: “Nk’ababyeyi b’abana batandatu bose, ntawaturenganya duhagaritse burundu gukina filime ndetse tukanibagirwa burundu ibijyanye na sinema byose”. Gusa muri 2011 Brad Pitt we yavuze ko agiye kwiha indi myaka itatu muri sinema nyamara kugeza ubu ibikorwa barimo n’ibyo bateganya bigaragaza ko bafite igihe kinini muri sinema.

\"Angelina

Ese mu by\'ukuri wowe wumva ari iyihe mpamvu bimwe mu byamamare bibeshya ko bigiye guhagarika nyamara ntibibikore?

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND