Ikinyamakuru Time cyashyize hanze urutonde rw’abantu bavuga rikijyana ku isi maze umuhanzikazi Beyonce aza ku isonga, inyuma ye haza Papa Fransisco, Vladmir Putine, Christiano Ronaldo, Barack Obama n’abandi benshi.
Nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kubigaragaza Beyonce yagiye agira uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye birimo no guhesha ishema abagore ku isi yose mu kazi akora. Nk’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Facebook yabitangaje bo bafata Beyonce nk’umuntu ukomeye cyane ah obo banamwita “The Boss” ahanini bagendeye ku bimuranga kuri urur rubuga(profile).
Reba hano urutonde rw’abahize abandi
1.Beyoncé
2.Janet Yellen umwe mu bagore bakungahaye cyane muri USA
3.Vladmir Putin perezida w’igihugu cy’Uburusiya
4.Ngozi Okonjo Iweala, umunyanijeriyakzi wahoze ari minisitiri w’imari muri Nijeriya
5.Carl Icahn umwe mu baherwe bibitseho imigabane myinshi y’amasosiyeti akomeye y’ubucuruzi muri USA
6.Rand Paul umunyapolitike wo mu ishyaka ry’aba Republican akaba na Senateri wa Kentucky muri USA.
7.Kerry Washington umukinnyikazi wa filime wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika
8.Christiano Ronaldo umukinnyi w’umupira w’amaguru, ukinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye
9.Papa Fransisco umushumba wa Kiliziya Gatorika
10.Narenda Modi umunyapolitiki w’umuhinde.
Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho Perezida Obama, umuhanzikazi Miley Cyrus, Hillary Clinton, Steve Mc Queen n’abandi benshi.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO