RFL
Kigali

Beyonce na Jay-Z barategura ibitaramo birenga 20 bari kumwe

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/04/2014 17:53
0


Urugo rwa Ja-Z na Beyonce ntirwishimira kubana mu rugo gusa no mu bijyanye no kurwinjiriza bishimira gufatanya, aho ubu bari muri gahunda ikomeye yo gutegura ibitaramo birenga 20 bazakorera mu minjyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Abakunzi b’uyu muryango cyane cyane abafana b’umuziki w’aba bahanzi bombi bakomeye cyane muri Amerika ndetse no ku isi yose bakaba abahishiwe byinshi cyane. Uru rugo rw’ibyamamare bikize cyane rukaba ruzatangira izi ngendo muri Kamena, uyu mwaka.

Nyuma yo guhwihwiswa ko mu rukundo rwabo haba harimo agatotsi ko ndetse Beyonce yaba ari mu rukundo na Perezida Obama, aba bahanzi bombi barabinyomoje mu buryo bukomeye badakoresheje amagambo ahubwo bakoresha ibikorwa aho bagiye bakunda kugaragarana mu ruhame inshuro nyinshi cyane kandi bigaragara ko bari mu rukundo.

hhhNubwo byagiye bihwihwiswa ko baba btagikundana cyane, Jay-Z na Beyonce bagaragarana cyane mu ruhame n'umukobwa abo

Aba bahanzi rero basigaye bafatwa nk’ibihangange dore ko muri iyi minsi bisigaye bivugwa ngo “Icyo Jay-Z na Beyonce bakozeho cyosae gihinduka Zahabu” nyuma yuko mu cyumweru gishize ubwo bitabiriye ibirori bya Coachella Festival, Beyonce yatunguye murumuna we Solange Knowles maze amufasha kuririmba, Jay-Z nawe atumurwa ku rubyiniro na mukeba we w’umuraperi Nas bakora ibintu bidasanzwe. Bikaba bivugwa ko abatumye ibirori biba byiza cyane kurushako.

jjjj

Beyonce n'umugabo we akaba n'inshuti ye magara Jay-Z

Mbere kandi y’ibi bihe Beyonce na Jay-Z baheruka kugaragara ku rubyiniro baririmbana ubwo bari bitabiriye ibirori bya Grammy Awards maze baririmbana indirimbo igaragaza amarangamutima y’urukundo cyane yitwa “Drunk in Love

111Baririmbana Drunk in Love

Jay-Z na Beyonce bashakanye mu mwaka wa 2008 ndetse bakaba bateganya kongera gusubiramo amasezerano yabo batitaye ku bihuha bibavugwaho ko baba bagiye gutandukana. Ubu bakaba bafitanye umwana umwe Blue Ivy.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND