RFL
Kigali

Beyoncé muri gahunda yo gusubiramo amasezerano y'umubano(contrat de marriage) afitanye na Jay-Z

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/07/2014 8:26
1


Beyoncé yamaze gufata umwanzuro wo gusubiramo amasezerano ye n’umugabo we mu bijyanye n’imibanire ye n’umugabo we Jay-Z nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Heat ngo akaba yifuza guhindura ingingo 2 muri aya masezerano.



Beyoncé kuri ubu umaranye na Jay-Z imyaka ikabakaba 6 ndetse bakaba bafitanye n’umwana w’umukobwa Blue Ivy w’imyaka 2, yiyemeje gutangira intambara yo guhindura amasezerano afitanye n’umugabo we mu ngingo 2 agomba guhindura hakaba harimo iy’ibijyanye n’urubyaro ndetse n’ijyanye no mu gihe habayeho gucana inyuma.

QB

Nubwo bahora bagaragarana kenshi ngo hagati yabo haba harimo agatotsi.

Ku ngingo ijyanye n’urubyaro n’ubo kugeza ubu hatazwi neza icyo Beyoncé yifuza guhinduraho ngo ubusanzwe bari bafitanye amasezerano ko mu gihe batandukanye Beyoncé agomba kujya ahabwa miliyoni 3 n’ibihumbi 700 by’amayero kuri buri mwana wese azaba afite.

Ku ngingo yo gucana inyuma, benshi banakekea ko ariyo yatumye Beyoncé ashaka guhindura aya asezerano dore ko muri iyi minsi hagioye havugwa byinshi kuri uyu muryango aho hemezwaga ko Jay-z yaba aca inyuma umugore we, nyuma y’aho murumuna wa Beéyonce Solange Knowless akubitiye  Jay-Z ndetse na nyuma yahoo hagakomeza gukwirakwizwa ibihuha ko amuca inyuma, nayo yagize ibyo yongeramo.

QB

Baramutse batandukanye Beyonce yatwara Blue ndetse n'amayero asaga miliyoni 3

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango aganira na Heat yagize ati “Nyuma yo guhindura ibijyanye n’urubyaro, Beyoncé mu masezerano ye n’umugabo we yongereyemo ko Jay-Z agomba guhora iruhande rwe n’umukobwa wabo Blue, ntagomba kubajya kure iminsi irenze 10. Kugeza ubu ntibirasinywa ariko abanyamategeko(avocat) be barimo kubikoraho

QB

Nubwo basa n'abahorana ibibazo ariko mu ruhame bahora basa n'abanezeranwe.

Yongeyeho ati “Beyoncé aracyafite umujinya mwinshi cyane nyuma y’uko umugabo we na murumuna we barwanye bapfa ko Jay-Z  yaba yari agiye kumuca inyuma. Gusa nanone ku ruhande rwa Jay-Z nawe kuri ubu ntiyorohewe kuko asa n’ugiye kuba ingaruzwamuheto y’umugore we. Aramukunda cyane kandi yumva ababajwe cyane no kuba ibyabaye byarababaje umugore we bigeze aho. Kugeza ubu ntarabisinyira ariko ntashobora kwihanganira kumubura.”

QB

Urukundo Jay-Z akunda Beyoncé rusobora gutuma asinya aya masezerano nubwo yumva amugoye

Beyoncé na Jay-Z kuva babana mu mwaka wa 2008 bagiye bakunda kuvugwaho amagambo menshi amwe meza andi mabi ariko bakagumana kandi ukabona bishimanye ariko kuri ubu birasa naho ingoma zahinduye imirishyo.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwumvaneza Aphrodis9 years ago
    NIBA AMUKUNDA NAYASINYE KUKO UNDI YASHAKA NTIYABA AMUKUNZE





Inyarwanda BACKGROUND