RFL
Kigali

Benshi bamaganye umwanya w'ubuyobozi wahawe umukobwa wa perezida Jacob Zuma

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/07/2014 11:16
6


Nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 25 wa perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo Jacob Zuma aherewe umwanya ukomeye mu buyobozi bw’iki gihugu,abantu benshi hirya no hino ku isi bakomeje kubyamagana bavuga ko bikabije.



Ikinyamakuru Mail and Guardian cyandikirwa mu gihugu cya Afrika y’epfo kivuga ko mu mpera z’iki cymweru ubwo perezida w’iki gihugu Jacob Zuma yashyiraga bamwe mu bayobozi mu myanya ikomeye muri iki gihugu,benshi batangajwe no kumva ko umukobwa we w’imyaka 25 gusa witwa Thuthukile Zuma yagizwe umuyobozi mukuru w’ibiro bya ministeri y’ikoranabuhanga mu itumanaho(Telecommunications).

gg

Benshi bavuga ko imyaka 25 idahagije ku nshingano yahawe

Iyi nkuru ikimara kumenyekana hirya no hino ku isi,binyuze mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bahise bamaganira kure uyu mwanya ukomeye muri iki gihugu uyu mukobwa yahawe na se dore ko benshi bamuzi bemeza ko nta bushobozi n’uburambe afite byatuma ahabwa umwanya wo hejuru ku buryo bugeze aha.

ff

Jacob Zuma

Ikindi cyarakaje abantu kurushaho ni uko ubusanzwe iyo leta ishaka umuntu ujya mu mwanya nk’uyu ishyira hanze itangazo ry’akazi ku buryo abantu baba bemerewe kuwuhatanira ariko kuri iyi nshuro siko byagenze dore ko byatangajwe ko uyu mukobwa ukiri muto yahawe uyu mwanya nta muntu n’umwe uzi uburyo byagenze.

Umwe mu babyamaganiye ni umuhanzi ukomeye Usher, aho abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yatangaje ko bibabaje kumva ko kuba uri umwana wa perezida bishobora kuguhesha akazi n’inshingano udashoboye.

ff

Usher avuga ko bidakwiye kwigwizaho imyanya y'ubuyobozi mu muryango umwe

Thuthukile Zuma niwe mukobwa muto mu bakobwa bane ba perezida Jacob Zuma aho yamubyaranye n’uwahoze ari umugore we Nkosazana Dlamini Zuma ubu uyobora umuryango w’ubumwe bwa Afrika.Uyu mukobwa akaba ariwe muntu muto kurusha abandi mu mateka y’iki gihugu uhawe umwanya ukomeye mu buyobozi.

Biteganyijwe ko muri uyu mwanya ukomeye uyu mukobwa yahawe,azajya ahembwa akayabo k’ibihumbi 90 by’amadorali buri mwaka hatabariwemo izindi nyungu azajya agenerwa na leta y’iki gihugu se umubyara abereye umuyobozi.

Ibi bije nyuma y’igihe gito uyu mu perezida ashinjwe kwangiza umutungo w’igihugu binyuze mu mazu ahenze cyane aherutse kubakisha mu mafaranga ya leta.

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • che9 years ago
    Yego ntabwo ari byiza kuko bigaragaza ko habayemwo icyenewabo gikabije, ariko iyo poste ntabwo ikanganganye kuburyo atayijyaho, irasanzwe kabisa.
  • 9 years ago
    uzarebe ko hari ahandi hantu ushobora gusanga ibintu nkibi hatari muri Afurika
  • Yves 9 years ago
    niko bigomba kumera bategereze barebe ko bimunanira uburambe c Nikita? nawe aza bugira
  • 9 years ago
    Genda Afrika warakubitse koko? kumuha umwanya sibib ariko ikibazo nuko baba bawumuhaye atarusha abandi cg ntanikizami ibi nabyo ni corruption muzindi
  • nzenzi9 years ago
    Ariko bagiye barebera kumuyobozi wacu koko umusaza wacu turakwemera mbese kagame oyeeeeeeee yadukijije ibisambo yadukijije ivumbi yadukijije ubwigunge kagame oyeeeeeeeeeee
  • fidele9 years ago
    africa nokwikunda niyo mpamvu undasga itera imbera kibindi bihugu kubera indabi





Inyarwanda BACKGROUND