RFL
Kigali

Bebe Cool akomeje kwereka abanya Uganda umtima wa kimuntu

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:2/07/2013 7:55
0




Nk’uko bigeye yabitangaje, uyu muhanzi usanzwe ugaragara mu bikorwa byo gufasha abakene ,gusura abarwayi mu bitaro, kubakira impfubyi n’abapfakazi…yatanze miliyoni 5 z’amashilingi ya Uganda. Aya mafaranga uyu muhanzi yayageneye abana batishoboye bibumbiye muri foundation charity project.

Uyu muhango wabereye ahitwa Kyemba Crystal Gardens Bebe Cool yawutangiyemo ubutumwa bukangurira abahanzi bo muri Uganda bose n’abishoboye muri rusange ko bagira umutima wo gufasha bakaba bakwegera impfubyi n’abantu bose batishoboye bakabaha icyo kurya cyangwa bakabereka ko bafite umutima uzirikana gusa.

Bebe Cool yakoze igikorwa cy'urukundo muri Kamuli

Nguwo aganiriza aba bana

Habayeho umwanya wo kwidagadura

Abana basigaye bishimye kubera Bebe Cool

Aya mafaranga Bebe Cool yatanze azifashishwa mu gusana inyubako z’amashuri aba bana bigiramo. Abaturage bo muri Kamuli ari naho uyu muhanzi yatanze ubu bufasha, bamushimiye ineza yabagiriye ndetse bamusabira umugisha ku Mana no gukomeza gutera imbere mu buhanzi bwe.

Munyengabe Murungi Sabin.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND