RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare bitabye Imana mu mwaka wa 2013

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:23/12/2013 16:02
0




 

Dore urutonde rw’abitabye Imana uhereye muri Mutarama 2013:

\"\"

Ku itariki ya 15 Mutarama, Nagisa OSHIMA umusaza w’umuyapani  wayoboraga amafilime, ku myaka 80 y’amavuko azize indwara y’umusonga. Oshima  yateye icyuho gikomeye mu ikorwa rya filime yitwa “In the Realm of the Senses” ndetse na “Furyo”

\"\"

Ku itariki ya 27 Gashyantare Stephane Hessel, umwe mu banyapolitiki bakomeye wo mu gihugu cy’Ubufaransa yapfuye azize uburwayi yapfuye afite imyaka 95.

\"\"

Ku itariki ya 5 Werurwe Hugo CHAVEZ wahoze ari Perezida wa Venezuwela guhera mu mwaka wa 1999, yapfuye afite imyaka 87 apfa azize Kanseri nyuma y’igihe gito cyane yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ku nshuro ya 4.

\"\"

Ku itariki ya 8 Mata Margaret THATCHER, wari  Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza kuva mu mwaka wa 1979 kugeza mu wa 1990. Yapfuye afite imyaka 87 apfa azize indwara y’ubwonko.

\"\"

Ku itariki ya 6 Kamena Esther Williams wubatse amateka mu mukino wo gusiganwa mu mazi. Yapfuye afite imyaka 91.

\"\"

Ku itariki ya 2 Nyakanga Douglas ENGELBART wamenyekanye cyane kuko yavumbuye “Souris/mouse” ikoreshwa kuri mudasobwa yapfuye afite imyaka 88.

\"\"

Ku itariki ya 13 Nyakanga Cory Monteith, wari umukinnyi wa filime yapfuye afite imyaka 31 apfa azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi kandi by’amoko atandukanye.

\"\"

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2013, Paul Walker umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri filime yitwa “Fast & Furious” yapfuye afite imyaka 40 azize impanuka.

\"\"

Ku itariki ya  5 Ukuboza 2013, Nelson MANDELA wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu wa 1999 ari na we mwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu unafatwa nk’intwari ikomeye cyane yarwaniye amahoro wanabihembewe  ahabwa igihembo cya Nobel cy’amahoro.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND