RFL
Kigali

Bamwe mu baherwe ku isi bagiye bajyanwa mu gihome

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:25/06/2013 15:12
0




Nk’uko iki kinyamakuru cyabitangaje, hari bamwe bakiri mu gihome, hari abafunguwe ndetse hari n’abandi bagikurikiranwa n’inkiko kubera ibyaha bakoze. Benshi muri aba bakire bagiye bafungwa bazira gutanga ruswa, kunyereza imisoro ya Leta n’ibindi byaba bitandukanye

Chey Tey-Won


Uyu muherwe ni we muyobozi wa SK Group. Iki ni kimwe mu bigo bitatu bya mbere bifite amafaranga menshi muri Koreya y’amajyepfo. Yafunzwe amezi 7 mu mwaka wa 2003 azira gukora magendu mu bucuruzi bw’bikorwa by’iki kigo abereye umuyobozi. Mu mezi make ashize, uyu mugabo yongeye kugezwa imbere y’urukiko akaba agomba gusubira mu gihome kubera ibyaha bitandukanye yagiye afatirwamo.

Wong Kwong Yu

Uy mugabo ni umwe mu bakire bakomeye mu Bushinwa. Azwi cyane mu bucuruzi bw’ibyuma bikoreshwa mu ikoranabuhanga. Ni umuyobozi wa Electrical Appliances . Mu mwaka wa 2006 ni we wari umuherwe wa mbere mu Bushinwa. Mu mwaka wa 2010 yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 azira gutanga ruswa mu bucuruzi bwe

Mikhail Khodorkovsky


Ni umwe mu bakire ba mbere mu Burusiya amafaranga atunze kugeza ubu arabariwa muri mmiliyari 15 z’amadorali. Aherutse kuba uwa 15 mu bakire ba mbere ku isi. Ni we washinze ikigo cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli cya  Yukos Oil. Mu mwaka wa 2003 yatawe muri yombi azira gukwepa imisoro ya Leta. Mu mwaka wa 2011 nibwo yari kurekurwa biranga agumishwa muri gereza.

Platon Lebed

Platon na mugenzi we Mikhail Khodorkovsky bafungiwe rimwe mu mwaka wa 2003 bakurkiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro.

R. Allen Stanford


Uyu muherwe yatawe muri yombi mu mwaka wa 2009, yakatiwe imyaka 110 mu gihome. Ntibagaragaje neza icyaha yari akurikiranweho.

Raj Rajaratnam


Ni we muyobozi akaba ari na we washinze Galleon Group. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 11 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amadorali azira gucuruza magendu. Afungiwe muri gereza ya Massachusett.

Alfred Taubman


Yafunzwe amezi 9 mu mwaka wa 2004 biza kugaragara ko amanyanga yaregwaga bamurenganyaga. Amaze gufungurwa mu mwaka wa 2007 yanditse igitabo kivuga ku karengane yahuye nako mu gihome.

Michael Milken


Uyu muherwe yakoreye amafaranga atagira ingano mu mwaka w’1980. Mu mwaka w’1989 nibwo yajyanwe mu gihome akatirwa amezi 22. Ni we wahsinze ikompanyi ya Drexel Burnham Lambert.

Uru rutonde turukesha Forbes magazine

Munyengabe Murungi Sabin.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND