RFL
Kigali

Anita Kyarimpa w'imyaka 18 yatowe nka Miss Uganda mu Burengerazuba

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:19/05/2013 15:49
0




Uyu mukobwa ukiri muto ufite indoto zo kuzaba umunyamategeko (lawyer) yagaragaye mbere muri iri rushanwa nk’uwahabwa amahirwe yo kuryegukana mu bakobwa bose bahatanaga none niko byamugendekeye.

Miss Anita Kyarimpa afite imyaka 18

Batatu ba mbere bahagarariye akarere k'u Burengerazuba

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gutorwa, Kyarimpa yagize ati “Ndabizi ko nkiri muto ariko niteguye gukora byose nsabwa. Naje muri aya marushanwa nzi icyo avuze kandi nditeguye.”

Miss Anita Kyarimpa yambikwa ikamba ryo guhagararira akarere

Kyarimpa ni imfura mu bakobwa ba gafotozi w’ikinyamakuru kizwi cyane muri Uganda cya The New Vision akaba yiga mu ishuri rya St Lawrence.

Kimberly Robinson w’imyaka  24 ukomoka i Masindi yabaye igisonga cya mbere naho Flosha Mukashaka w’imyaka 20 ukomoka ahitwa Bushenyi atorwa nk’igisonga cya kabiri.

Aba nibo barindwi ba mbere bageze kuri final

Aya ,arushanwa ari mu rwego rwo guhitamo Miss Uganda 2013, aho aba batoranywa mu turere ari bo bazahatanira iri kamba ku rwego rw’igihugu. Ubushize mu gace k’Amajyaruguru Judith Acako w’imyaka 23 ukomoka mu gace ka Gulu niwe wegukanye umwanya wa mbere mu birori byabereye ahitwa Lira. Icyumweru gitaha hazatoranywa abandi mu gace ka Masaka.

Umuririmbyikazi Lilian Mbabazi niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori mu mujyi wa Mbarara

Elisée Mprwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND