RFL
Kigali

Amy Winehouse yari afite inzozi zikomeye mu buzima bwe, ariko yapfuye atazigezeho

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/07/2014 10:03
0


Buri muntu, abaho afite inzozi z’ibyo yifuza kugeraho ahazaza he. Gusa kuba tutirebera uko ejo tuzaramuka, hari ubwo tugenda tutabashije kugera ku nzozi zacu. Ibi nibyo byabaye ku muririmbyikazi Amy Winehouse wari ufite inzozi zikomeye ariko agapfa atabashije kuzigeraho.



Imyaka ibaye 3 umuririmbyi w’umwongereza Amy Winehouse avuye ku isi (23 Nyakanga 2011-23 Nyakanga 2014). Kuri ubu hagiye hanze ikiganiro yakoze mu mwaka wa 2004 ariko kikaba kitarigeze kijya hanze muri iyi myaka 10 ishize, iki kiganiro kikaba cyari gikubiyemo inzozi zikomeye yari afite kugeraho mu gihe yari kuba yujuje imyaka 30 y’amavuko gusa ntiyabashije kuzigeraho dore ko yitabye Imana afite imyaka 27 ishyira 28 y’amavuko.

Amy Winehouse

Amy Winehouse

“mu myaka 10 iri imbere, nzaba nuzuza imyaka 30 (icyo gihe yabivugaga hakaba hari mu 2004), nifuza ko naba mfite umwana umwe.” Izi nizo nzozi yari afite mu mwaka wa 2004, aho yizeraga ko mu gihe azaba yuzuza imyaka 30 tariki 14 Nzeli 2013, agomba kuzaba afite umwana umwe ariko aza kwitaba Imana mu 2011 atabashije kugera ku nzozi ze.

Nk’uko inkuru ya Independent ikomeza ibivuga, Winehouse yari afite inzozi nyinshi, harimo no kuba yarateganyaga ko yaba ari umuntu ukomeye mu muziki ndetse yaramaze gushyira hanze Album ya 2 y’indirimbo.

Amy Winehouse

“Oh, ndibona naratuye ntunganiwe, nshyingirwa maze nkanagira abana. Ndatekereza ko nzaba umubyeyi mwiza, Yego, niko mbyizeye. Nizeye ko ntazaba umubyeyi mubi. Ningira abana nifuza kuzagira benshi, nibura 5. Nzajya nkorera mu rugo, ngire inzu ntunganyirizamo indirimbo zanjye (studio) iwanjye. Nzajya nkorera indirimbo mu cyumba cyo hasi, maze abana bajye baza kureba mama wabo ari kuririmba, bazajya bajya kuri mikoro nabo banyigane, bizaba ari agahebuzo.”

Imana yaduhishe ibanga rikomeye, kuko ntawumenya uko ejo he hateye, izi nzozi ze zaje kurangira tariki 23 Nyakanga 2011 ubwo inkuru y’urupfu rwe yasakaraga ku isi yose ivuga ko Amy Winehouse yitabye Imana.

Amy Winehouse witabye Imana azize inzoga, yarwaye iminsi 3 mbere y’uko yitaba Imana aho kuva tariki 20 Nyakanga (iminsi 3 mbere y’urupfu rwe), yiberaga mu cyumba cye bigaragara ko ashobora kuba afite ikibazo cy’inzoga nyinshi mu mubiri.

Amy Winehouse

Amy Winehouse

Uwari umurinzi we yavuze ko ku munsi w’urupfu rwe, mu rukerera ahagana nka saa munani z’igitondo, yari mu cyumba cye areba televiziyo, yumva umuziki ndetse yishimye ntakibazo. Mu masaha ya saa yine z’igitondo, umurinzi we yamubonye aryamye ku buriri, ariko ntiyabyitaho kuko n’ubundi niko yari asanzwe amumenyereye.

Ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, umurinzi weyagiye kumureba  yongera kumubona aryamye nk’uko yamusize, abigiraho ikibazo, aribwo yamukoragaho agasanga ntagihumeka ndetse n’umutima udatera, aratabaza.

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota 54 z’umugoroba nk’uko Wikipedia ikomeza ibivuga, imodoka z’ubutabazi (ambulance) zageze iwa Winehouse muri Camden mu mujyi wa Londres, mu bwongereza, ariko abaganga bahita batangaza ko yamaze gushiramo umwuka.

Amy Winehouse

Ubwo umurambo we wakurwaga mu nzu ujyanwa gusuzumwa

Igenzura ryakorewe umurambo we (Autopsy) ryasanze igipimo kidasanzwe cy’inzoga mu mubiri we aho basanze urugero rw’inzoga afite mu mubiri, rukubye inshuro 5 igipimo kigenderwaho kugira ngo umuntu wanyoye inzoga atemererwa gutwara imodoka, hakaba haranzuwe ko yazize inzoga.

Amy Winehouse yagiye agira ibibazo mu buzima bwe by’umwihariko mu bijyanye n’inzoga n’ibiyobyabwenge aho kenshi yagiye ajya mu butabera kubera gufatanwa ibiyobyabwenge, ndetse bikaba byaragiye bivugwa ko arwaye indwara z’ubuhumekero yatewe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine n’ibindi bijyana n’inzoga, akaba yaritabye Imana nta mwana asize.

Umuziki wa Amy Winehouse wasize umurage ukomeye mu mateka y’ubwongereza, dore ko abahanzi bakomeye ku isi nka Adele, Lady Gaga… bemera ko hari byinshi bamwigiyeho mu miririmbire yabo. Amy Winehouse niwe muhanzikazi w’ibihe byose watsindiye ibihembo byinshi mu gihe kimwe, ubwo mu bihembo bya Grammy Awards byo mu mwaka wa 2008 yatahanaga ibihembo bigera kuri 5, kubera Album ye Back to Black ndetse bimugira umuririmbyikazi wa mbere w’umwongereza uciye aka gahigo.

REBA INDIRIMBO REHAB YA AMY WINEHOUSE:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND