RFL
Kigali

Amwe mu mafoto agaragaza indege ya Malaysian Airlines yarasiwe mu gihugu cya Ukraine

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:18/07/2014 12:52
1


Kuri uyu wa kane tariki ya 17/7/2014 mu gihugu cya Ukraine harasiwe indege ya Kompanyi ya Malaysian Airlines yari irimo abagenzi 283 n’abakozi bayo 15.Aba bagenzi bose ndetse n’abakora muri iyi ndege nta n’umwe warokotse.



Iyi ndege ya gisivile yo mu bwoko bwa Being 777 yarashwe ubwo yavaga mu mujyi wa Amsterdam mu gihugu cy’Ubuholande yerekeza mu mujyi wa Kuala lampur mu gihugu cya Malaysia ikaba yarashwe ubwo yari igeze hejuru y’igihugu cya Ukraine mu gace kitwa Chakhtarsk, kari ku mupaka n’Uburusiya kagenzurwa n’ababrwanyi bashyigikiye Uburusiya ari nabo bivugwa ko bayirashe.

hh

Yangiritse bikomeye

Mbere y’uko bimenyekana ko iyi ndege yarashwe,ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwari bwatangaje ko bwabuze ubugenzuzi bw’iyi ndege ndetse ko n’itumanaho hagati yabwo n’abayirimo ryahagaze.Biravugwa ko iyi ndege yarashwe iri ku butumburuke mwa metero ibihumbi 10 mu kirere cy’igihugu cya Ukraine.

vv

Imwe mu mizigo y'abantu bari muri iyi ndege

ff

Inyeshyamba nizo zigenzura agace iyi ndege yaguyemo

ff

Nta muntu n'umwe mu barimo warokotse

hh

Yahiye bikomeye

dd

Ku ikarita,urugendo rw'iyi ndege ni aha rwarangiriye

x

Iki nicyo gisasu bivugwa ko cyarashe iyi ndege

dd

Iyi niyo ndege ya Malaysian airlines MH 17 yarashwe

Iyi ndege yashwanyaguritse bikomeye ku buryo abantu byari bigoranye kubona imirambo y’abarimo dore ko ngo yari inyanyagiye kugeza no muri kilometer 15 uvuye aho ibisigazwa byayo byaguye.Mbere gato y’uko amakuru y’iraswa ry’iyi ndege amenyekana,inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya zari zatangaje ko zahanuye indege yo mu bwoko bwa Antonnov ya Ukraine nyamara ntiyaboneka aho yaguye.Ibi  bikaba bishobora kwemeza ko izi nyeshyamba arizo zayihanuye ziyibeshyeho.

Iyi ndege irashwe nyuma y'uko indi ndege y'iyi kompanyi iherutse kuburirwa irengero irimo abagenzi 295

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    rest in peace





Inyarwanda BACKGROUND