RFL
Kigali

Amwe mu mabanga akomeye y'ibyo Michael Jackson yakoraga yitwikiriye ijoro yashyizwe ahagaragara

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/04/2014 11:14
3


Abasore babiri bakoraga akazi ko kurinda umutekano w’umuhanzi nyakwigendera Micheal Jackson ufatwa kugeza ubu nk’umwami w’injyana ya Pop n’ubwo amaze imyaka irenga ine atabarutse, bamaze gushyira ahagaragara amwe mu mabanga akomeye y’uyu muhanzi, harimo n’ibintu by’ibanga yakoraga yitwikiriye ijoro.



Javon Beard na Bill Whitfield bakoze akazi ko kurinda umutekano wa Michael Jackoson igihe kirekire (Bodyguards), nyuma y’imyaka ine uyu muhanzi wabaye icyamamare cyane atakiri ku isi bakaba bamaze gushyira ahagaragara igitabo kiva imuzi n’imuzingo amwe mu mabanga yerekeranye na Michael  Jackson, iki gitabo kiri mu rurimi rw’icyongereza kikaba cyitwa “Remembering the time: Protecting Michael Jackson in His Final days”, kikaba gisobanura neza bimwe mu bintu uyu muhanzi yakoraga rwihishwa bizwi na bo gusa nk’abantu bamugendaga iburyo n’ibumuso igihe cyose.

Muri iki gitabo, amwe mu mabanga avugwamo ni ajyanye n’abagore b’igitangaza bakundanaga na Michael Jackson. Uwa mbere yari umugore ukomoka ku mugabane w’u Burayi, akaba yari umugore mwiza cyane kandi utangaje, akaba yari acumbitse muri Hoteli yegeranye n’aho Michael Jackson yari atuye, ndetse bakaba barasangiraga ubuzima igihe cyose ariko cyane cyane mu ijoro. Iyo abana be bamaraga gusinzira, Michael Jackoson yahitaga ajya kwirarira kuri uwo mugore wari ufite akabyiniriro ka “Friend” ariko siryo ryari izina rye bwite. Nyuma ya Friend waje kuva aho yari acumbitse hafi yo kwa Michael Jackson, hari undi mukobwa witwa Flower nawe waje kwigarurira umutima wa Michael Jackson, ariko ibi byose byabaga ari ibanga rikomeye nk’uko bikomeza gusobanurwa muri icyo gitabo.

Muri iki gitabo kandi n’ubwo bizwi ko Michael Jackson yari umuherwe ukomeye, bavugamo uburyo yajyaga ashirirwa burundu ndetse bigatuma nabo bamara amezi menshi batarabasha kwishyurwa imishahara yabo, nyamara ibi ntibyabuzaga iki cyamamare gukoresha akayabo k’amadolari 10,000 mu kaduka kamwe gusa, ari nabyo byatumaga igihe cyose ashobora gutungurwa akisanga nta na macye asigaranye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki10 years ago
    isebanya buhanga ngo harubwo yashirwaga ntadufaranga sha iyumuntapfuye baramujoga koko ubwo iyo migiri giri irashaka kumenyekana
  • koko10 years ago
    nanjye ntyo kiki.
  • kab vinc9 years ago
    Ntamugabo utagira Ideni!!!!





Inyarwanda BACKGROUND