RFL
Kigali

Amashusho y'indirimbo Gangnam Style ya PSY yaciye agahigo ko kurebwa inshuro miliyari 2 ku rubuga rwa Youtube

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/05/2014 14:47
1


“Gangnam Style” indirimbo iri mu njyana ya K-Pop cyangwa se Pop yo muri Koreya, ikaba ari indirimbo ya Park Jae-sang wamenyekanye mu muziki ku izina rya PSY, yamaze kwambikwa ikamba ry’agahigo ko kugeza kuri miliyari 2 z’inshuro irebwe ku rubuga nkoranyamashusho Youtube.



Iyi ndirimbo iyoboye izindi kuri album ye ya 6 yise Psy 6 (Six Rules), Part 1, yakiriwe mu buryo budasanzwe ubwo yajyaga hanze mu kwezi kwa Nyakanga mu 2012, ndetse ikaba ariyo ndirimbo ya mbere y’umuhanzi wo hanze ya Amerika yabashije kumara igihe kirekire ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard, ikaba yaragiye itungurana cyane ubwo yagendaga irebwa n’abantu benshi mu buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo, kuri uyu wa 30 Gicurasi nibwo yabashije kuzuza miliyari 2 z’inshuro yarebwe ku rubuga rwa Youtube, ikaba iciye aka gahigo dore ko nta n’indi ndirimbo yigeze igeza kuri uyu mubare mu mateka y’umuziki. Iyi ndirimbo kandi n’ubusanzwe yari ifite umwanya wa mbere mu mashusho y’indirimbo yarebwe cyane kuri uru rubuga aho yakuye ku mwanya wa mbere indirimbo Baby y’umuhanzi Justin Bieber, nyuma y’amezi atarenze 4 gusa igiye hanze.

Gangnam Style

Gangnam Style yamaze kuzuza miliyari 2, ikaba ariyo ndirimbo ya mbere igejeje kuri aka gahigo mu mateka y'umuziki

Psy, nyir’indirimbo, avuga kuri aka gahigo yamaze guhabwa n’iyi ndirimbo ye, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati: “ni umubare w’icyubahiro kandi w’umutwaro kuri njye. N’ibyishimo byinshi, nzagaruka vuba mbaha indi nayo ishimishije. #Murakoze.”


Iyi ndirimbo ifite umwanya wa mbere mu kurebwa inshuro nyinshi kuri Youtube, ikubye inshuro 2 indirimbo iyikurikiye ku rutonde rw’indirimbo zarebwe cyane ariyo Baby ya Justin Bieber yarebwe inshuro miliyari imwe na miliyoni 40. Kuri uru rutonde rw’indirimbo zarebwe cyane, mu ndirimbo 10 za mbere afitemo 2 dore ko ku mwanya wa 7 hazaho indi ndirimbo ye yise Gentleman, yagiye hanze mu mwaka wa 2013, nayo ikaba imaze kurebwa inshuro miliyoni 688.

REBA HANO UBURYO IFATWA RY'AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO RYARI IBITWENGE GUSA:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • manzi aime9 years ago
    ndifuza ko mwayinyereka





Inyarwanda BACKGROUND