RFL
Kigali

Amafoto y'ibyamamarekazi bisaga 100 byambaye ubusa yaribwe ashyirwa kuri interineti

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/09/2014 12:05
10


Amafoto y’ibyamamare bisaga 100 by’abanyamerika harimo abakinnyi ba filime, abaririmbyi, n’ibindi byamamare binyuranye mu myidagaduro yashyizwe kuri interineti n’abantu bataramenyekana.



Aya mafoto y’ibi byamamare binyuranye birimo nk’umukinnyikazi wa filime Jennifer Lawrence, umuririmbyikazi Rihanna, Avril Lavigne, Kim Kardashian, n’abandi benshi by’umwihariko b’abagore yashyizwe ku mugaragaro kuri interineti binyuze ku rubuga rukunze gushyirwaho amafoto rwa 4chan ku cyumweru dusoje, kugeza ubu ba nyirayo bakaba baramaze kugragaza ko bababajwe n’iki gikorwa.

Akimara kugera hanze, umukinnyikazi wa filime Jennifer Lawrence yayamaganiye kure ndetse atangaza ko agire kurega hagakorwa iperereza ku baba barashyize hanze aya mafoto ye. Umuvugizi we Liz Mahoney yagize ati: “uku ni ukwinjira mu buzima bwite bw’umuntu. Twamaze kuvugana n’ubuyobozi kandi umuntu washyize hanze aya mafoto agomba kubiryozwa.”

Jennifer Lawrence, Rihanna, Avril Lavigne, Kim Kardashian ni bamwe mu byamamarekazi byasebejwe mu mafoto y'urukozasoni

Undi mukinnyikazi wa filime witwa Mary Elizabeth Winstead nawe uri kuri uru rutonde rurerure, yatangajwe no kubona aya mafoto we yemeza ko ari aye neza neza, dore ko avuga ko yayifotoranyije n'umugabo we cyera ariko akaba yari yarayasibye.

Kugeza ubu ibiro bya Amerika bishinzwe iperereza FBI byatangiye iperereza kuri aya mafoto ariko umuntu wayashyize hanze akaba ataramenyekana, dore ko yayashyize hanze mu buryo amazina ye atagaragara (ibi bizwi nka Anonymous).

“twamaze kumenya iby’iki kibazo, ibi ni ibyaha bikorerwa kuri interineti kandi bihanwa n’amategeko, kuko gushyira hanze ibintu by’umuntu mu buryo mutumvikanye, ndetse kandi bakaba ari abantu bo mu rwego rwo hejuru ni ikibazo gikomeye gikwiye gukurikiranwa.” Aya ni amagambo y’umuvugizi wa FBI Madamu Laura Eimiller.

Icyitonderwa: Bitewe n’umurongo ngenderwaho mu mikorere ya Inyarwanda.com itemera gushyiraho ibintu by’urukozasoni, ntafoto n’imwe y’aba bantu bambaye ubusa twacishijeho.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umusaza Rwanyabugigira9 years ago
    Kubitangaza muterekana ayo mafoto ni ukuba imburamukoro!
  • Dzo9 years ago
    Kuberikimutabatweretse
  • 9 years ago
    fuck!
  • rudakangwa germain9 years ago
    kontayo tubona kuki mubesha !! ?? namwe karabanariye tu
  • 9 years ago
    UWOMUNTU AMAKURUNIBASANGATARIYOBAMUHANEBYINTANGARUGERO.
  • janvier irumva9 years ago
    mujye mureka kubeshya urabona batambaye,mujye muvuga inkuru nyazo
  • 9 years ago
    mujye mureka kubeshya urabona batambaye,mujye muvuga inkuru nyazo
  • 9 years ago
    mujye mureka kubeshya urabona batambaye,mujye muvuga inkuru nyazo
  • rutaboba patrick7 years ago
    mushoboye kubeshya
  • irdukunda4 years ago
    tubyamagane eeeee





Inyarwanda BACKGROUND