RFL
Kigali

AMAFOTO: Hari bamwe mu byamamare bijya gusa neza neza n'abantu babayeho cyera cyane

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/07/2014 11:56
4


Bijya bitungurana kubona umuntu abantu bemeza ko musa nyamara ntacyo mupfana. Gusa sinzi niba umuntu yatungurwa gusa, aramutse abonye ifoto y’umuntu basa, nyamara uwo muntu yarabayeho mu binyejana byahise, ndetse benshi bakaba baheraho bagufata nk’umuntu utajya upfa (vampire).



Muri aya mafoto, turabonamo abantu banyuranye nk’umuraperi Jay-Z ufite umuntu basa neza cyane nyamara uwo muntu utazwi, yafashwe mu myaka ya za 30, benshi ibi bakaba babibonamo ko Jay Z yaba ari umuntu udapfa.

REBA MU MAFOTO IBYAMAMARE BISA N’ABANTU BABAYEHO CYERA:

1. Jay Z n'umugabo utazwi:

Jay Z

Abantu bagiye babona iyi foto y'uyu mugabo yafashwe mu 1939, benshi bagiye bemeza ko Jay Z adapfa benshi bashingiye kuri byinshi bimuvugwaho byo kuba mu muryango wa Illuminati. Iyi foto y'uyu mugabo (iburyo) benshi bemeza ko yaba ari Jay Z wabagaho cyera akaba atarigeze apfa kugeza n'uyu munsi.

2. Juston Timberlake n'umugabo utazwi:

Justin Timberlake

Umuririmbyi, akaba n'umukinnyi wa filime Justin Timberlake nawe yabonye uwo basa wabayeho cyera. Uyu mugabo ntazwi, ariko byemezwa ko yabayeho nawe mu binyejana byahise.

3. Usher na Sagatwa:

Sagatwa na Usher

Benshi bemeza ko umuririmbyi, akaba n'umubyinnyi Usher Raymond, yaba asa cyane na N!xau wamenyekanye mu myaka yashize muri filime Gods must be Crazy, aho abanyarwanda benshi bamuzi nka Sagatwa.

4. Chuck Norris na Vincent Van Gogh:

Chuck Norris

Uyu mugabo Van Gogh yabayeho mu myaka y'1800, akabayari umushushanyi w'umuholandi. Benshi mu bitegereza umukinnyi wa filime Chuck Norris bemeza ko basa cyane.

5. John Travolta n'umugabo utazwi:

John Travolta

Benshi mu bitegereza umukinnyi wa filme bemeza ko hari umugabo (uyu uri mu ifoto) basa cyane gusa akaba atazwi uretse ko byemezwa ko yabayeho mu myaka y'1860.

6. Bruce Willis na General Douglas MacArthur

Bruce Willis

General Douglas MacArthur yari umusirikare wo mu rwego rwo hejuru (Jenerali) mu gisirikare cya Amerika wabayeho mu myaka y'1880-1964. Benshi mu babona amafoto ye bakanareba umukinnyi wa filime Bruce Willis bemeza ko basa cyane.

7. Nicolas Cage n'umugabo utazwi:

Nic Cage

Hari ifoto y'umugabo wabayeho mu myaka y'1850 muri Amerika yagiye hanze, maze benshi bayibonye bemeza ko yaba asa cyane n'umukinnyi wa filime Nicolas Cage, nk'uko bigaragara muri iyi foto yo hejuru.

8. Charlie Sheen na John Brown

Charlie Sheen

Benshi mu bitegereza neza umukinnyi wa filime Charlie Sheen, bemeza ko asa cyane n'umugabo John Brown akaba yari umusirikare unakomeye cyane mu mateka ya Amerika mu bijyanye no guca ubucakara, n'ubwo yari umuzungu.

9. Glenn Close na George Washington

Glenn na Washington

Abazi kwitegereza neza bemeza ko umukinnyikazi wa filime Glenn Close asa cyane nka George Washington wabayeho mu myaka y'1770, akaba ariwe wabaye perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

10. Andrew Garfield na Leon Trotsky

Andrew Garfield

Abantu babonye amafoto ya Leon Trotsky, akaba yari umurusiya (iburyo) bemeza ko asa cyane n'umukinnyi wa filime Andrew Garfield (ibumoso) umaze kumenyekana muri filime Amazing Spiderman.

Ese urabona ari bande basa cyane? Uramutse ubonye amafoto y'umuntu musa wabayeho cyera wabifata ute?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dieudonne9 years ago
    Timberlak asa nuriya mu jama cyane
  • 9 years ago
    Kuri sagatwa bakoze montage kugirango akunde ase na usher ntabwo ariwe original
  • me9 years ago
    ukuri kose usher arasa na sagatwa
  • thierry9 years ago
    wibagiye mesut ozir na ferrari





Inyarwanda BACKGROUND