Nyuma y’intambara y’amagambo hagati y’abahanzi Moses Ssekibogo wamenyekanye nka Radio mu itsinda Goodlyfe ryo muri Uganda n’umujyanama wabo Jeff Kiwanuka, ubu batangiye kwivamo bashyira amwe mu mabanga yabo akomeye hanze ari nako bakomeza gushyamirana, Radio we ubu ari mu mazi abira
Radio wo muri Goodlyfe n’umunyarwandakazi uba muri Uganda witwa Mbabazi Lilian bakundanye igihe kinini ndetse Lilian abyara umwana w’umuhungu witwa Asante bisanzwe bizwi kugeza ubu ko ari uwo yabyaranye na Radio, gusa Jeff Kiwanuka ukomeje gutukana cyane na Radio yatangaje ko yishuka ngo yabyaranye na Lilian kandi umwana atari we se.
Lilian atwite inda ya kabiri nayo ahamya ko yayitewe na Radio n'ubwo yamuteye utwatsi
Ibi Jeff avuga ko ari ibanga yari amaranye iminsi, bikomeza bivugwa n’ikinyamakuru Redpepper ko se w’umwana wa Lilian ari Kenneth Kasagazi; umwe mu bakorana bya hafi n’itsinda rya Goodlyfe. Uku guterana amagambo ni kimwe mu byatumye Radio arakara maze afatana mu mashati na Jeff ari nabyo byaje gukurikirwa n’urugomo n’ubusinzi byaje guhoshwa na Polisi igata muri yombi bamwe mu bari basanzwe muri GoodLyfe kuwa mbere.
Aya makimbirane n’intambara y’amagambo byatangiye nyuma y’uko Radio na Weasle bafashe icyemezo cyo kuva muri GoodLyfe bagatandukana n’uwahoze ari umujyanama wabo ndetse bari banamaranye igihe ari we Jeff Kiwanuka.
Asante ni umuhungu byari bisanzwe bizwi ko ari uwo Lilian yabyaranye na Radio
Ku rundi ruhande uyu Lilian Mbabazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo n’iyo yakoranye n’umunyarwanda Kitoko Bibarwa, nyuma y’uyu mwana byavugwaga ko ari uwa Radio n’ubundi yari atwite inda ya kabiri yavugaga ko ari iya Radio nyamara uyu nawe aherutse gutangaza ko atari we wenyine uzi gutera inda.
Uyu muhanzi Radio byari binitezwe ko azaza mu Rwanda mu gitaramo bafitanye na Ebonnies kuwa gatandatu muri Hoteli Serena, akomeje kujya mu mazi abira kuko ubu nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye abivuga, yamaze gushinjwa icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, dore ko bivugwa ko yaba yaranahinze ikiyobyabwenge cya Marijuana mu busitani bw’aho atuye.
Ibi kandi bikomeje kuba urujijo kuri bamwe bibaza niba uyu muhanzi azaza mu Rwanda, kuko uretse gukurikiranwaho ibyaha byo gukoresha no guhinga ibiyobyabwenge, agomba no kuzitaba polisi ya Uganda kuwa gatanu kugirango abazwe ku bindi akekwaho birimo n’amanyanga.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO