RFL
Kigali

Amabandi yibayise Didier Drogba baramucocora

Yanditswe na: ndayizeye claude
Taliki:21/06/2013 11:28
0




Uyu mukinnyi w’imyaka 35 uherytse kugurwa n’ikipe ya Galatasaray yo muri Turukiya muri Mutarama uyu mwaka, yari yagarutse mu gihugu cye tariki 12 Kamena maze nyuma ubwo yari muri iyo hoteli asanga ibikapu bye babitwaye ndetse n’amayero 7,500.

Drogba usanzwe ari kapiteni w’Inzovu za Cote d’Ivoire yahise yitabaza inzego zishinzwe umutekano muri hoteli izwi nka Ivoire ifite inyenyeri eshanu ikaba ari yo nini muri icyo gihugu ndetse ikunzwe kugaragaramo abakinnyi benshi b’ikipe y’igihugu bafata ikiruhuko.

Kugeza ubu nta n’umwe wari wafatwa akekwaho ubu bujura kandi na Polisi yo mu karere ka Cocody iyi hoteli iherereyemo dore ko kugeza ubu iperereza rikomeje.

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yabonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’isi cya 2014 mu mpera z’icyumweru gishize itari kumwe na Drogba kubera ahanini ibyo bibazo byo kwibwa.

Elisée Mpirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND