RFL
Kigali

Alicia Keys na Alpha Blondy ntabwo bakitabiriye iserukiramuco rya Kigali Up 2014

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/06/2014 13:59
1


Nyuma yo kuzana abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo nka Ismael Lo, Habib Koité, Joey Blake n’abandi byari byitezwe ko mu gihe hategurwa ku nshuro ya kane iserukiramuco ry’umuziki rya Kigali Up hashobora kugaragaramo ibihangange mu muziki Alicia Keys na Alpha Blondy.



Nk’uko byari byemejwe na Might Popo, uyobora itegurwa ry’iki gikorwa, nyuma yo gusoza Kigali Up ya 2013 yatangaje ko bahise bihutira gutegura hakiri kare Kigali Up ya 2014 ndetse ahamya ko abatuye I Kigali n’abanyarwanda muri rusange bafite amahirwe yo kuzabona ibyamamare Alicia Keyz na Alpha Blondy muri Nyakanga 2014 ubwo iri serukiramuco rizaba riba ku nshuro yaryo ya kane.

aa

Alicia Keyz usanzwe ari n'umugore wa Swizz Beat, ni umuhanzikazi w'umunyamerika uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Girls on fire, No one, Empire state of mind,..

Gusa mu gihe hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo iri serukiramuco ritangire ubuyobozi bwa Kigali Up buratangaza ko aba bahanzi batakibonetse kubera ahanini ikibazo cy’amikoro bahuye nacyo gusa bakaba baragerageje kuvugana n’abandi bahanzi nabo bakomeye kandi bubashywe mu ruhando rwa muzika ku rwego rw’isi.

aaa

Alpha Blondy nawe yari yatekerejweho muri Kigali Up ariko ubushobozi bwabaye bucye

Aganira n’inyarwanda.com, Might Popo yagize ati “ Nibyo koko twari twifuje kuzaba turi kumwe na Alicia Keys na Alpha Brondy kandi nabo bari babyiteguye ariko ntabwo byabashije kudukundira ahanini kubera amikoro, amafaranga twarayabuze neza neza.”

aa

Might Popo umuhanzi w'umunyarwanda wazanye igitekerezo cya Kigali Up akaba ari nawe uyobora iki gikorwa

Gusa n’ubwo aba bahanzi batabashije kuboneka, Kigali Up yamaze kuvugana n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye barimo umuraperi  wubashywe cyane mu muziki w’uburengerazuba bw’afurika  Didier Awadi ukomoka muri Senegal n’abandi benshi bazatangarizwa rimwe bose mu kiganiro n’abanyamakuru giteganyijwe mu minsi micye iri imbere nk’uko Might Popo yabidutangarije.

aa

Umunya-Senegal Didier Awadi

Uretse abahanzi baba baturutse hanze y’u Rwanda, Kigali Up ihuriramo abahanzi benshi bazwi kandi bakunzwe mu muziki wo mu Rwanda aho mu myaka yashize abahanzi nka Mani Martin, Nirere Chanel, Patrick Nyamitari, Liza Kamikazi, Ras Kayaga, Rafiki, Riderman, Jay Polly, Koudou, Babou, Makanyaga, Pappy Safa John, Gabby Kamanzi, Sophie Nzayisenga, Tolerance Musica n’abandi benshi bagiye barigaragaramo gusa abazagaragara kuri iyi nshuro ya kane bakaba bataratangazwa.

Reba hano ubwo Ismael Lo yaririmbaga muri Kigali Up ya kabiri

 

Kigali Up music festival ni iserukiramuco rya muzika ryibanda ku muziki w’umwimerere, injyana gakondo n’izigezweho ritegurirwa mu Rwanda mu mujyi wa Kiagli ryiyemeje gutanga umusanzu mu gusigasira no kuwumenyekanisha umuco, gufasha ubuhanzi n’uruganda rwa muzika nyarwanda tutibagiwe ubukererugendo n’iterambere ry’igihugu. Bikaba biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 19 kugeza kuya 20 Nyakanga I Remera kuri stade Amahoro.

Nizeyimana Selemani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kriss9 years ago
    cyangwa muzi ko Alicia nubwo akunze abanya frica aboneka uko mwishakiye??? mwabanje mukazana na stromae mwahaye igikombe ntaze nukugitwara, muge mwushima aho mwishyikira ntimukajye aho ngo mubeshye abanyrwanda.





Inyarwanda BACKGROUND