RFL
Kigali

Aho ari muri gereza, umuraperi Gucci Mane yamaze kwandura Ebola

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:13/10/2014 8:35
1


Mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’uko umuraperi w’icyamamare Gucci Mane yazanganywe indwara ya Ebola aho amaze igihe afungiye muri gereza yo mu mujyi wa Atlanta.



Ubwo iyi nkuru yatangazwaga n'urubuga rwa Huzlers.com,abantu benshi bibajije ukuntu uyu muraperi yabashije kwandura iyi ndwara kandi nyamara amaze igihe kinini afunze.Abayobozi b’iyi gereza bavuga ko iyi ndwara ishobora kuba ifite ubundi buryo budasanzwe yandura.Arthur Wellington,umuganga muri gereza Gucci afungiyemo yagize ati:”Ibi sinshobora kubisobanura.Ntabwo byumvikana ukuntu yakwandura iyi ndwara keretse yarahuye n’umuntu uyirwaye”.

rti

Gucci Mane yanduriye Ebola muri gereza ariko ngo ntiyari azi icyo Ebola aricyo

Nyuma yo gupimwa bagasanga yanduye Ebola,Gucci Mane yahise ajyanwa ku bitaro biri hafi y’iyo gereza aho ari gukurirkiranwa n’abaganga.Ubwo abanyamakuru bamusuraga aho arwariye bakamubaza uburyo yanduye iyi ndwara,yagize ati:Numvise ntameze neza,nduka cyane,nyuma nibwo bambwiye ko nanduye Ebola ariko sinigeze menya icyo bambwira icyo ari cyo.Nyuma nibwo naje kubwirwa ko nanduye icyorezo gikomeye kiri guhitana abantu benshi.

jreu

Kugeza ubu,Gucci Mane ari gukurikiranwa bya hafi n’abaganga aho yizeye ko azakira vuba.Gusa ariko, ikibazo gikomeye ni ukumenya uwamwanduje iyi ndwara ndetse niba nta bandi bantu yanduje.

Reba hano indirimbo "Everybody looking" ya Gucci Mane

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gun Playa9 years ago
    Yeee.. walah..





Inyarwanda BACKGROUND