RFL
Kigali

Agahinda yasigiwe n'uwahoze ari umukunzi we, niko katumye Miley Cyrus yandika indirimbo Wrecking Ball

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/05/2014 10:49
1


Nyuma y’uko Miley Cyrus atangiye kugaragaza imyitwarire itari myiza ubwo yabyinanaga n’umuhanzi Robin Thicke mu buryo budasanzwe mu birori bya MTV Music Video Awards umwaka ushize, uwari umukunzi we Liam Hemsworth yahise amwanga, ibyo bikaba byaramusigiye igikomere ku mutima.



Igikomere yasigiwe no kwangwa n’uwari umukunzi we, Miley Cyrus cyatumye yandika indirimbo Wrecking Ball nk’uko yabitangarije imbere y’imbaga y’abongereza yari yitabiriye igitaramo cye mu mpera z’icyumweru gishize, kugira ngo Liam najya ayumva nawe ajye yiyumva ko yahemutse.

Miley Cyrus na Liam

Miley Cyrus yanditse indirimbo Wrecking Ball kugira ngo yihimure kuri Liam (bari kumwe)

Miley Cyrus mbere yo kuririmba iyi ndirimbo mu gitaramo cyo mu bwongereza aho ari kuzenguruka mu bitaramo yise Bangaz Tour yagize ati: “nandikiye iyi ndirimbo umuntu umwe wambabarije umutima, nashakaga kumutuka…..(igitutsi gikomeye).”

Miley Cyrus w’imyaka 21 y’amavuko wamenyekanye cyane muri iyi ndirimbo yagize ati: “nashakaga kwandika indirimbo izaba iya mbere kuri radiyo ikajya ihora icurangwa. Nashakaga ko igihe cyose afunguye radiyo ayumva, agakomeza kuyumva ubuzima bwe bwose.”

Iyi mibyinire niyo yabaye imbarutso yo gutandukana n'uwari umukunzi we biteguraga no kurushinga

Muri iyi ndirimbo, Miley Cyrus aririmba agira ati:

Igitero cya mbere: “Twarababaranye, twafatanyije imitima yacu ariko ntacyo byamaze, twarasimbukanye ntabaza impamvu. Twarasomanye, naguye mu binyoma byawe. Urukundo ntawahakana.”

Imyikirizo avuga ati: “ariko se ntiwigeze kuvuga ko ningenda uzakomeza kunshaka. Sinakomeza kubaho mu kinyoma, ngiye kubaho ubuzima bwanjye, ariko nzahora ngushaka. Naje nka rushenyi, ariko sinakubise cyane mu rukundo. Icyo nashakaga kwari ukubona inzira mu bikuta byawe, ariko icyo wakoze kwari ukunshenjagura. Nibyo, wowe, waranshenjaguye.”

Aya akaba ari amagambo yaririmbiraga uwari umukunzi we Liam Hemsworth kugira ngo najya ayumva ajye amukora ku mutima ngo yibuke ko yahemutse.

Umuhanzikazi Miley Cyrus akaba n’umukinnyikazi wa filime wamenyekanye muri filime Hannah Montana na Liam Hemsworth wamenyekanye muri filime Hunger Games bahuriye mu ifatwa ry’amashusho ya filime The Last Song mu mwaka wa 2010 batangira gukundana.

Aha hari mu mwaka wa 2010 ubwo bari bagitangira gukundana

Mu mwaka wa 2012 Miley Cyrus afite imyaka 20 mu gihe Liam yari afite imyaka 22 y’amavuko batangaje ko bagiye gukora ubukwe ndetse bambikana impeta ibigaragaza. Bagiye bigiza inyuma ubukwe bwabo, kugeza ubwo mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Nzeli nyuma y’ibirori bya MTV Awards ubwo Miley yabyinaga mu buryo budasanzwe abyinana n’umuhanzi Robin Thicke, Liam yahise atangaza ko ibyabo byamaze kurangira.

REBA WRECKING BALL IRIMO AMAGAMBO:

N’ubwo Miley Cyrus yanditse iriya ndirimbo “Wrecking Ball” agamije kwihimura ku wahoze ari umukunzi we, byanamuhaye amahirwe atagira uko angana dore ko iyi ndirimbo yahise ikundwa mu buryo budasanzwe, ihita igenda ifata imyanya ya mbere mu bitangazamakuru binyuranye, ibi kandi bikaba byari no mu byifuzo bye ko yazaba iya mbere Liam akajya ahora ayumva.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • VENUSTE 9 years ago
    urukundo mukuri nirwiza pe ariko iyo byanze rurababaza





Inyarwanda BACKGROUND