RFL
Kigali

Abakunzi b'indirimbo Teach Me How to Dougie bari mu gahinda ko kubura umusore JayAre wabarizwaga mu itsinda ryayiririmbye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:7/06/2014 17:08
1


Abakunzi b’indirimbo “Teach Me How to Dougie” yaririmbwe n’itsinda rya Cali (California) Swag District rikaba ari itsinda ry’abaraperi b’abanyamerika bari mu gahinda ko kubura umwe mu nkingi z’iri tsinda JayAre witabye Imana kuri uyu wa 5 ku myaka 25 azize indwara y’amaraso izwi ku izina rya sickle-cell anaemia.



Amakuru dukesha TMZ avuga ko ku munsi wa 4 aribwo JayAre yajyanwe kwa muganga ameze nabi, aho nyuma y’amasaha macye yahise yitaba Imana.

JayAre

Umusore JayAre yahitanwe n'indwara ya CSA ikaba izwi kuba ari indwara ihererekanwa mu muryango

General Da Smoove , umwe muri bagenzi ba JayAre babarizwa hamwe muri iri tsinda rya Cali Swag District yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo y’agahinda aho yagize ati: “Sickle Cell (indwara yari arwaye) intwaye umuvandimwe uyu munsi. Icyo nishimira ni uko n’ubwo yari azi ko arwaye iyi ndwara yakoze ibishoboka byose mu buzima bwe. Nabonye umuvandimwe wanjye arwana n’ubuzima, naramubwiye nti ndagukunda muvandimwe, ndizera ko yanyumvise.”

Si JayAre wa mbere witabye Imana muri iri tsinda ubusanzwe ryatangiranye n’abasore 4 ubu hakaba hasigaye 2 dore ko mu mwaka wa 2011 mugenzi wabo M-Bone nawe yitabye Imana arashwe.

Cali Swag District

Abasore bari bagize itsinda rya Cali Swag District bakiri 4. Babiri bo ku mpande (ibumoso n'iburyo) bose ntibakibarizwa ku isi

Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu ndirimbo ya Teach Me How to Dougie, ikaba yaranabahesheje ibihembo binyuranye mu muziki.

REBA INDIRIMBO TEACH ME HOW TO DOUGIE YABAMENYEKANISHIJE:

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • childhood9 years ago
    RIP





Inyarwanda BACKGROUND