RFL
Kigali

Abakobwa bambara bakagaragaza amabere n'imyanya ndagabitsina Uganda yabakaniye urubakwiye

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:20/12/2013 12:36
0




Abagize Guverinoma ya Uganda bamaze gusinya umushinga w’iri tegeko rizajya rihanisha umukobwa wese wambaye ibigaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga mu rwego rwo gusigasira umuco wa Uganda wagiye utakara buhoro buhoro. Nk’uko redpepper yabitangaje, imyambarire y’aba bagore n’abakobwa bambara bakagaragaza amabere yabo, ibibero, ibitsina, amabere, amatako…ituma ubusambanyi bwiyongera ndetse na Sida ikarushaho kwiyongera kubera aba bakobwa ahanini baba bagamije gukurura abagabo.

Nk’uko Minisitiri Simon Lokodo  ufite umuco n’indangagaciro z’abanya-uganda mu nshingano ze yabisobanuye, yavuze ko umukobwa cyangwa umugore wese uzajya yambara utwenda tugarukiye hejuru y’amavi agomba kujya atabwa muri yombi agakanirwa urumukwiye mu rwego rwo guca abakurura ubusambanyi.

\"\"

Si abagore n’abakobwa gusa bagiye kujya bacibwa amande dore ko n’umuhanzi wese uzakora amashusho y’indirimbo cyangwa agahanga indirimbo irimo amagambo y’urukozasoni na we azajya acibwa ihazabu abere abandi urugero kuburyo muri Uganda hazasigara abahanzi bakora indirimbo zubahirije umuco n’indangagaciro za Uganda.

Mbere y’uko iri tegeko ryemezwa burundu, rigomba kuzabanza gusinywaho na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.

Muri Uganda kandi hari gahunda ikomeye ishobora kuzatangira gushyirwa mu bikorwa yo kurwanya ababana bahuje ibitsina kuburyo bishobora kuzagera ku gihano cy’urupfu kizajya gihabwa umuntu wese uryamana n’uwo bahuje ibitsina (gay).

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND