RFL
Kigali

Abahanzi Weasel na AK-47 bava inda imwe na Chameleone benda kwicana bapfa umukobwa

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/07/2014 10:45
7


Abavandimwe b’umuhanzi Jose Chameleone nabo basanzwe bakora muzika ari bo AK-47 na Weasel uzwi cyane muri GoodLyfe akaba aririmbana na mugenzi we Radio, ubu ntibacana uwaka kubera ikibazo cy’umukobwa barwanira ndetse kugeza ubu ngo anatwite inda hataramenyekana uwaba yarayimuteye hagati y’aba babiri.



Uyu mukobwa witwa Shamira ariko uzwi ku kazina ka Mama Nana yafotowe arimo gusomana na Weasel, kandi hari n’ibihuha by’uko yaba yaratewe inda n’umwe muri aba bavandimwe babiri, mbere akaba yarabanje gukundana na AK-47 ariko yaza kuvumbura ko amusangiye na mukuru we agahita amumurekera.

Shamira yafotowe asomana na Weasel kandi byari bizwi ko akundana na AK-47

Shamira yafotowe asomana na Weasel kandi byari bizwi ko akundana na AK-47

Ibi byose ngo byaba byaratangiye ubwo uyu mukobwa yari akiga muri kaminuza, AK-47 akaba yaramusuraga ndetse bakanamarana igihe ariko nyuma aza kuvumbura ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo na mukuru we Weasle ariko mu ibanga rikomeye, gusa ntiyahita abyemera abanza kubikorera ubushakashatsi.

AK-47 yenda kwicana na mukuru we bapfa umukobwa witwa Shamira

AK-47 yenda kwicana na mukuru we bapfa umukobwa witwa Shamira

Nyuma yo kumenya ko ayo makuru ari impamo, yaje guhita amureka kuko ngo atiyumvishaga ukuntu yasangira umukobwa na mukuru we. Weasel nawe ntiyazuyaje, yakomeje kugirana ibihe byiza na Shamira, kugeza aho mu minsi ya vuba bitangiye guhwihwiswa ko uyu mukobwa yaba atwite, gusa nanone bikavugwa ko n’umukobwa ubwe atazi uwamuteye inda hagati y’aba bavandimwe babiri.

 Weasel asanzwe aririmbana na Radio, aba bombi bakunze kuvugwaho gukundana n'abakobwa benshi cyane

Weasel asanzwe aririmbana na Radio, aba bombi bakunze kuvugwaho gukundana n'abakobwa benshi muri Uganda

AK-47 wababajwe cyane n’uko mukuru we yamutwaye umukobwa bakundanaga, ubu ameranye nabi n’uyu muvandimwe we Weasel, mu gihe intambara y’umwana nayo igikomeje kuko hatazwi mu by’ukuri uwaba yarateye inda Shamira hagati y’aba bombi.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me9 years ago
    mbega umwana umbabaje!!! mbega umubyeyi mubi!!! ngaho reba umwana uzakura yumva ngo hagati yabavandimwe 2 harimo papa we
  • Frora9 years ago
    Uburaya gusa numukobwa nawe nacyijyenda kbsa bajye biyubaha
  • ntahomvukiye donath9 years ago
    abantu babagabo kweli baharirane
  • manzi 9 years ago
    bose bamureke kuko arafatafata
  • gitandura passy9 years ago
    fatafata.com
  • mugabe9 years ago
    Urukundo nyakuli ntirubeshya,ahubwo ruvugisha ukuli,mugihe reelo akirimo gufatafata(guhuzagurika) ntabwo aramenya icyo ashska mumuhe igihe,(time will tell.)
  • Etienne TURATSINZE9 years ago
    Jye ndumva babajyana kwa muganga noheho bakabasuzuma bakareba uwaba yarateye inda uyu mukobwa akaba ariwe umwegukana kuko ndumva bose bamukunda





Inyarwanda BACKGROUND