RFL
Kigali

Abahanzi Eminem, One Direction, Miley Cyrus, Katy Perry, Shakira n'itsinda Metallica banditswe mu gitabo cya Guinness Records kubera uduhigo bisangije ku isi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/09/2014 11:23
4


Abahanzi barimo umuraperi Eminem, itsinda ry’abaririmbyi b’abongereza One Direction, abaririmbyikazi Miley Cyrus, Shakira, Katy Perry ndetse n’itsinda ry’injyana ya Rock rya Metallica bamaze kwandikwa mu gitabo cyandikwamo abantu baciye uduhigo ku isi cya Guinness Records.



Umuraperi Eminem yashyizwe muri iki gitabo nyuma yo gushyira hanze indirimbo Rap God aho ariwe muraperi wa mbere ku isi waciye agahigo ko kuririmba amagambo menshi mu gihe gito aho muri iyi ndirimbo mu gihe kingana n’iminota 6 n’amasegonda 4 iyi ndirimbo imara, aririmbamo amagambo 1,560 bivuge ko ku isegonda 1 aba aririmbye amagambo 4.

Eminem

Eminem yaciye agahigo ko kuba umuraperi wa mbere waririmbye amagambo menshi mu gihe gito

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO RAP GOD YAMUHESHEJE AKA GAHIGO:


Nk’uko Billboard dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, itsinda ry’abaririmbyi mu njyana ya Rock, Metallica bo bafite agahigo ko gukorera ibitaramo ku migabane 7 yose igize is inyuma y’uko mu kwezi k’ukuboza umwaka ushize, iri tsinda ryasoreje ibitaramo byabo ku mugabane w’urubura wa Antarctica bitaga Freeze ‘Em All Show nyuma yo kuzenguruka imigabane yose.

Metallica

Itsinda ry'abaririmbyi ba Rock, Metallica nibo bahanzi ba mbere ku isi bazengurutse imigabane 7 yose igize isi

Itsinda ry’abaririmbyi b’abongereza One Direction ryo ryaciye agahigo ko kuba abahanzi ba mbere ku isi babashije kugira album 3 z’indirimbo icya rimwe ku myanya ya mbere ku rubuga rwa Billboard aho album zabo Midnight Memories, Up All Night na Take Me Home zabaye iza mbere zikurikiranye mu gihe kimwe.

One Direction

One Direction nibo bahanzi ba mbere bagize album 3 ziri ku myanya ya mbere kuri Billboard

Umuririmbyikazi Miley Cyrus we yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w’injyana ya Pop washakishijwe n’abantu benshi kuri internet, nyuma y’uko mu gihe hatangwaga ibihembo bya MTV VMAs umwaka ushize yakoze agashya ko kubyina yambaye hafi ubusa, ndetse mu gihe gito cyakurikiyeho agahita ashyira hanze amashusho y’indirimbo Wecking Ball nabwo yambaye ubusa.

Ibi byatumye abantu bifuza kumenya byinshi kuri Miley Cyrus maze bamushakisha kuri interineti byaje kumuha amahirwe yo guca aka gahigo.

Miley Cyrus

Imyitwarire yanenzwe na benshi ya Miley Cyrus niyo yatumye ashakishwa kuri internet cyane

Shakira we yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ugize abakunzi benshi kuri Facebook nyuma y’uko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka yarengaga kuri Rihanna mu kugira abafana benshi kuri uru rubuga nkoranyambaga, ndetse akaba umuntu wa mbere ku isi ugize abafana benshi, ndetse unabashije kugeza kuri miliyoni 100 z’abafana kuri uru rubuga.

Shakira

Shakira niwe muntu wa mbere ku isi ufite abafana benshi kuri Facebook

Umuririmbyikazi Katy Perry we afite agahigo ko kuba umuntu wa mbere wagize abakunzi benshi ku rubuga rwa Twitter, aho kugeza ubu amaze kugeza muri miliyoni 52 zirengaho z’abakunzi.

Katy Perry

Katy Perry niwe muhanzi wa mbere ufite abakunzi benshi kuri Twitter

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iyamuremye janvier9 years ago
    wonderful to lmy artissts..
  • Trukfit9 years ago
    Miley se yakoze iki kugira ngo bamushire muri Guiness
  • nana9 years ago
    wow proud of u katy perry
  • yve9 years ago
    courage katy





Inyarwanda BACKGROUND