RFL
Kigali

Abahanzi batatu muri Tanzaniya bakaniwe urubakwiye kubera urukozasoni bagaragaje

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2014 15:38
4


Nyuma y’iminsi micye havuzwe amakuru ko Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yaba arimo gufasha umuhanzi Diamond ngo abashe gukorana indirimbo n’icyamamare Trey Songz, ubu inkuru iri kuvugwa cyane muri Tanzaniya ni iy’abahanzi bafatiwe ibyemezo bikarishye kubera amashusho y’urukozasoni bashyize hanze.



Guverinoma ya Tanzaniya ibinyujije mu nteko ishinga amategeko, yafatiye ibyemezo bikarishye abahanzi batatu bo muri icyo gihugu bitewe n’amafoto agaragaza urukozasoni no kutiyubaha, aba bahanzi bahise bihanangirizwa bahabwa gasopo binyuze kuri Minisitiri w’itangazamakuru na Siporo, abahanzi bahawe gasopo bakaba barimo Ney Wa Mitego, umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo Wema Sepetu kubera ibyo yakoranye na Diamond ndetse n’umuhanzikazi Shilole Noma.

Ney

Umuhanzi Ney Wa Mitego iyi niyo foto azira

Ney Wa Mitego wamenyekanye cyane muri Tanzaniya akimara gukorana indirimbo na Diamond yitwa ‘Mziki Gani” yagaragaye yambaye ubusa ndetse anafite imbunda, ibyo yakoze bikaba byaratumye Leta ya Tanzaniya imufatira ibyemezo. Ku rundi ruhande, umuhanzikazi Shilole Noma we yihanangirijwe kubera impamvu nyinshi, muri izo hakaba harimo uburyo mu bitaramo ajya akora ajya ahemba abasore bamufashije kuririmba, mu byo abahemba hakaba harimo kumukorakora mu mabere no ku bindi bice bitandukanye by’umubiri we kandi ibyo bigakorerwa ku rubyiniro.

Sh

Shilole Noma ajya yemerera abasore kumukorakora mu mabere ku rubyiniro

Wema Sepetu we ngo yaba yazize ifoto yashyize ahagaragara ari kumwe na Diamond, Guverinoma ya Tanzaniya ikaba ivuga ko uyu mukobwa yaba yaragize uruhare mu gukangurira urubyiruko n’abana bakiri bato kwishora mu busambanyi, aha ariko hakibazwa impamvu Diamond we atahagaritswe kimwe na mugenzi we bakunze kuvugwaho kenshi ko bakundana.

Wema Sepetu yazize amafoto ye na Diamond yashyize ku karubanda

Wema Sepetu yazize amafoto ye na Diamond yashyize ku karubanda

Uretse kuba bihanangirijwe, aba bose uko ari batatu banakomanyirijwe muri Leta kuburyo nta gikorwa cyangwa ibirori bitegurwa na Leta ya Tanzaniya cyangwa se ibindi bikorwa igaragaramo bazaba bemerewe guhabwamo akazi ako ariko kose, uretse ibyo kandi uzongera kugaragaza amafoto y’urukozasoni akaba azahanwa bikomeye harimo no gufungwa.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nisadi9 years ago
    birakabije
  • mugabe gerard9 years ago
    Icyo nkundira abanyafrica ,nuko dukomeye kumuco wacu wokwiyubaha nokwihesha agaciro.
  • kavuyo9 years ago
    Kuki dayamondi we ntacyo mumuvugaho???? Icyo cyaba arikimenyane abo bakobwa nano mubihorere.gusa ntanikidasenzwe bakoze ho murwanda ho ntibiharise??? Muzatenberere mutubari nijoro muri zanyamirambo mwirebere.
  • tumsifu claude9 years ago
    koyiteye icyuma diiii...





Inyarwanda BACKGROUND