RFL
Kigali

Ababyeyi ba Selena Gomez ntibishimiye urukundo afitanye na Justin Bieber

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/03/2014 14:59
1


Selena Gomez na Justin Bieber barasa n'abasubiranye nyuma yo gutandukana inshuro nyinshi ariko ababyeyi ba Selena ntibabyishimiye na gato. Ni nyuma y'uko umukobwa wabo aribwo akiva mu kigo ngororamuco(Rehab) bakaba batewe inkeke n'imibanire ye na Justin uzwiho imico itari myiza.



Muri iyi minsi, Justin aragenda arushaho kugaragaza ko akunda byimazeyo Selena. Mu cyumweru gishize, uyu musore w’imyaka 20 yashyize kuri Instagram ifoto ya Selena Gomez yandikaho ati “Umwiza mu bikomangomakazi byo ku isi yose” maze nyuma y’iminsi 2 Selena atangaza ko aya magambo yamukoze ku mutima.

Iyi foto niyo Justin yanditseho ngo "Umwiza mu bikomangomakazi byo ku isi yose"

Nk’uko 7sur7 yabitangaje, ngo mu mpera z’icyo cyumweru na bari bitabiriye igitaramo mu mujyi wa Texas nyuma yo kuririmbana indirimbo n’abandi bahanzi bari bacyitabiriye Justin yasabye umwanya wo kuririmba indirimbo wenyine maze mbere yo kuririmba  imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yitwa “As Long As you Love Me” arabanza ayitura Selena Gomez.

Ku munsi w’ejo nibwo Justin Bieber yashyize kuri Instagram amashusho(video) ye na Selena babyinana indirimbo “Ordinally People” ya John Legend nk’uko bigaragara muri aya mashusho bakaba bari bafitanye urugwiro rwinshi gusa ntiyigeze ashyiraho igihe byabereye ariko ikigaragara ni uko atari kera kuko ku nda ya Justin hagaragara ibishushanyo(tattoo) yishyirishyijeho vuba.

N’ubwo bamwe mu bakunzi b’aba bahanzi bashimishwa no kubona ko bakundanye, ababyeyi ba Selena bo siko babibona kuko batewe inkeke n’imyitwarire y’uyu musore ndetse bakaba bafashe umwanzuro ko umukobwa wabo w’imyaka 21 y’amavuko atagomba kongera kubonana n’uyu musore nta muntu mukuru bari kumwe kugira ngo agenzure buri kimwe cyose bakora.

Justin Bieber yakundanye na Selena Gomez mu mpera z’umwaka wa 2010  nyuma baza gutangaza ko batandukanye mu ntangiriro za 2013. Kuva ubwo hagiye havugwa kongera gusubirana no kongera gutandukana kudasobanutse ariko ubu n’ubwo atorohewe n’imanza zatewe n’imyitwarire ye itari myiza Justin aras n’uwamaze gufata icyemezo cyo kugumana na Selena.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Nibareke abana bikundanire!!!





Inyarwanda BACKGROUND