RFL
Kigali

Ababanye na Jay-Z akiri umwana mu myaka y'1987 bemeza ko kuba icyamamare kwe bifite imvano

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/03/2014 12:59
1


Jay-z ni umwe mubahanzi bakomeye muri Amerika ndetse no ku isi yose, akaba n’umwe mu bahanzi bafite amafaranga menshi ku isi, bamwe mu babanye n’uyu mugabo bo bakaba bavuga ko kuba Jay-z ageze aha bitabatungura kuko ngo kuva mu 1987 yagaragaraga nk’uzaba igihangange.



Kuri uyu wa mbere ushize muri New York habereye umuhango ngaruka mwaka  aho hareberwa hamwe aho umuziki wa Amerika uva n’aho ugeze, ibi bikaba bitegurwa na New York magazine; kimwe mu bitangazamakuru bikomeye ku isi byandika ku byamamare, bakaba bari bafatanyije n’abahanzi umunani bakomeye muri amerika gusa bakaba baribanze ku muhanzi Jay-z.

Jay-Z byemezwa ko yatangiye kugaragara nk'umuntu udasanzwe guhera mu bwana bweJay-Z byemezwa ko yatangiye kugaragara nk'umuntu udasanzwe guhera mu bwana bwe

Nk’uko byakomeje gutangazwa  na bamwe bakuranye   n’uyu mugabo ndetse na bamwe mu bamubaye hafi agitangira muzika , nabo bemeza ko imyitwarire ye yerekanaga ko ashobora kuzaba umuhanzi ukomeye cyane. Ibi ni bimwe mu byatangajwe  na Sacasa umwe mu batangije ubucuruzi bwo kwambika abahanzi mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko we yibanda ku bakora injyana ya hip hop.

Uyu mugabo yavuze ko kuva mu mwaka w’ 1987 n’ubwo Jay-z atari azwi ariko kuri we yamufataga nk’umu star ukomeye ,ngo uyu umusore niwe muhanzi wajyaga yambara ibintu bitabonetse byose, kuko yafataga umwanya wo kubiterezaho.

Akomeza avuga ko we ubwa mbere ahura na Jay-z  yari afite imyaka 14 bahuriye mu mishinga yari arimo ijyanye n’imyambarire , ariko ngo yahise akunda imyambarire y’uyu mugabo kandi yanarapaga neza bituma we ahita amufata nk’umwami wa hip hop.

Jay Z

Ibi abihuriyeho n’abandi benshi bazi uyu mugabo baba abo babanye akiri muto ndetse namwe mu bafotozi bakomeye nk’uwitwa Edwin nawe wavuze ko mu mafoto yagiye afotora uyu musore yabaga atandukanye n’ayabandi bose, we akaba atemeranya n’abavuga ko Jay-z ibintu yagezeho yabikuye muri iliminati.

Kayitare Mustapha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUGABO10 years ago
    Jay z numusitari bamureke turamwemera





Inyarwanda BACKGROUND