Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umukino wa Volleyball iri kwakira irushanwa ry'akarere ka Gatanu (Zone 5) yatsinze Uganda amaseti 3-1 mu mukino w'ishiraniro wakinwaga kuri iki Cyumweru.
U Rwanda kuri ubu ruyoboye n'amanota atandatu (6) nyuma yo gutsinda South Sudan kuwa Gatandatu. Abasore ba Paul Bitok batsinze Uganda amaseti 3-1 (25-23, 25-17, 19-25 na 25-21) mbere yo kwakira Kenya kuri uyu wa Mbere.
Seti ya mbere yatangiye ubona u Rwanda ruri mu mukino ariko igeze hagati Uganda itangira kubasiga amanota abiri (2). Abasore ba Paul Bitok bagiye bagorwa n’imipira ya mbere itangiza cyangwa igakomereza aho umukino uba ugeze (Service) ariko bigeze mu manota 18 ni bwo Ndamukunda Flavier yinjiye mu kibuga akosora amakosa ya Service bituma u Rwanda rugeza amanota 21 Uganda ikiri ku manota 19. Iyi seti u Rwanda rwaje kuyegukana ku manota 25-23.
Seti ya kabiri u Rwanda rwayitangiranye ubwitonzi no kwirinda kongera gukora amakosa ya Service ubona umutoza ashingira ku bakinnyi bamwe barimo; Ndamukunda Flavier, Mukunzi Christophe (C), Musoni Fred na Mahoro Ivan. Iyi seti u Rwanda rwayiyoboye igihe kinini ianarangira ruyitwaya ku manota 25-17.
Seti ya gatatu u Rwanda rwatangiye ruri mu mukino kuko hari aho bagejeje amanota arindwi (7) Uganda ikiri ku manota ane (4). Paul Bitok yakomeje gutanga amabwiriza birinda bigera aho u Rwanda rwagwije amanota 16 kuri 15 ya Uganda. Mu minota micye Uganda yahise ibafata banganya 16-16.
Mu minota ya nyuma y’iyi seti ntabwo u Rwanda rwitwaye neza kuko Uganda yayitsinze n’amanota 25-19.
Byabaye ngombwa kobakina seti kane yagoranye cyane kuko amakipe yombi yagendanaga cyane. Iyi seti, u Rwanda rwagiye rukunda kuyiyobora kuko hari aho byageze rufite amanota 21 kuri 19 ya Uganda. Byaje kurangira itwawe n’u Rwanda n’amanota 25-21.
Umukino wa gatatu ku Rwanda uteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga 2017 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) bahura na Kenya yatsinze South Sudan amaseti 3-0 (2517, 25-16 na 25-15).
Dore uko umukino wagenze:
Set1: Rwanda 25-23 Uganda
Set2: 25-17 Uganda
Set3: Rwanda 19-25 Uganda
Set4: Rwanda Uganda
Uganda bugarira
Uganda
Paul Bitok umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball
Uganda mu iseti ya mbere yabanje gusa naho igora u Rwanda
Mutabazi Yves (5) atera umupira hagati mu kibuga
Yakan Guma Laurence w'u Rwanda
Ndamukunda Flavier akomeza umukino (Service)
U Rwanda rwari rufite umupira
Paul Bitok atanga amabwiriza
Abafana
Abasore b'u Rwanda bishimira amanota
Kwizera Pierre Marchal ashaka amanota
Umukino w'ishiraniro (Derby)
Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball
Patrick Kavalo (17) na Ndamukunda Flavier (8)
Paul Bitok (Ubanza ibumoso) n'abo bafatanya gutoza ikipe y'igihugu
Ibendera ry'u Rwanda
Kwizera Pierre Marchal (7) na Mutabazi Yves (5)
Uva ibumoso: Yakan Guma Laurence, Mutabazio Bosco (hagati) na Mukunzi Christophe
Mutabazi Yves
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira amanota
Abasimbura b'u Rwanda
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO