RFL
Kigali

ZoneV: Mu masaha macye Patriots BBC iracakirana na City Oilers ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/10/2017 12:03
0


Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe (Clubs) ari mu bihugu bibarirwa mu karere ka Gatanu, yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa aho igomba guhura na City Oilers (Uganda) ifite iki gikombe.



Patriots BBC yabigezeho itsinze Betway Power amanota 82-74 mu mukino wa ½ wakinwe ku mugorona w’uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017. Umukino w’aya makipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku masaha ya Kigali (18h30’).

Agace ka mbere kasize Patriots BBC iri imbere n’amanota 18-10, mbere yuko itsinda amanota 20 kuri 22 ya Power mu gace ka kabiri. Ibi byatumye abasore ba Henry Mwinuke basoza igice cya mbere bayoboye umukio n’amanota 38-32.

Mu gace ka gatatu,ikipe ya Patriots yakarangije imaze gushyitsa amanota 57 kuri 48 ya Power kuko Patriots BBC yabonyemo amanota 19 ku 10 ya Power Betway. Mu gace ka nyuma ikipe ya Patriots yasaruye amanota 25 mu gihe Power yakuyemo amanota 26.

Patriots BBC (Umweru) ikina na Power Betway (Ubururu)

Patriots BBC (Umweru) ikina na Power Betway (Ubururu)

Muri uyu mukino wa ½ cy’irangiza, Kaje Elie ni we wakinnye iminota myinshi (28’52”) atsinda amanota 12. Nkurunziza Walter yakinnye iminota 24’01” abonamo amanota 17 dore ko ari nawe watsinze amanota menshi akayanganya na Kami Kabange wakinnye iminota 26’30”. Sagamba Sedar yakinnye iminota 16’38” abonamo amanota 11, Shyaka Olivier akina iminota 23’12” acyura amanota atandatu (6).

Hakizimana Lionel umukinnyi wa Patriots BBC avuga ko kuba bagomba guhura n’ikipe yabatsinze mu mikino yo mu matsinda (Group Stage) ari umwanya mwiza wo kugira ngo bakosore amakosa bakoze kuko bazi uburyo ikina.

“Twabonye ukuntu ikina, twagiye tubona buri mukinnyi ku giti cye kuko duhura ntabwo twari tubazi kuko bari abakinnyi bashya. Turakoresha ishyaka no kubahiriza amabwiriza y’umutoza”. Hakizimana Lionel.

Mu mikino yo mu matsinda, City Oilers yatsinze Patriots BBC amanota 77-73. Ikipe itwara iki gikombe izasohokera akarere ka Gatanu mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere mu duce (Zones) aherereyemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND