RFL
Kigali

Zone V: Mbazumutima utoza APR WBBC yemeza ko atagiye muri Uganda kuzana igikombe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2017 10:53
0


Mbazumutima Charles umutoza mukuru w’ikipe ya APR Basketball Club mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli avuga ko kuba iyi kipe yaritabiriye imikino y’akarere ka Gatanu (ZoneV) batari bagiye kuzana igikombe ahubwo ko bajyanwe no gushaka umwanya mwiza nubwo bitakunze.



Ni amagambo yatangaje ubwo iyi kipe yari igeze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2017. Mbazumutima wafashije iyi kipe gutahana umwanya wa karindwi (7) avuga ko yari yagiye i Lugoho yizera ko byibura azaza mu makipe atatu (3) ya mbere. Mbazumutima yagize ati:

Nk’umutoza navuga ko ritagenze neza kubera ko navuye mu Rwanda mvuga ko ngiye gushaka umwanya mwiza. Igikombe cyo ntabwo nagiye nkizeye kubera ko abo twari tugiye guhatana nabo ni abantu baturusha Basketball, bafite ubunararibonye banafite amateka mu mukino wa Basketball. Njyewe (Mbazumutima) nari nagiye ngiye gushaka umwanya mwiza kubera ko imyaka yose twagiye twitabira ariya marushanwa twagiye tubona imyanya mibi, tukaba aba nyuma cyangwa se tukabanziriza aba nyuma. Nashakaga umwanya wa Gatatu ariko ntabwo byanshobokeye.

Mbazumutima avuga ko umwanya wa Gatatu byamunaniye kuwutahana kuko ngo uko yari yiteze amakipe atari ko yayasanze bityo bimugora kuba abakinnyi yari afite yababyazamo umwanya wa gatatu yifuzaga muri iri rushanwa.

“Uko amakipe nayakekaga siko nayasanze. Ubu mbese amakipe yose baravuguruye usanga ari amakipe akomeye. Navuga ko amarushanwa atagenze neza kubera ko umwanya nabonye ntabwo wanshimishije”. Mbazumutima.

Mbazumutima Charles avuga ko nubwo babuze umwanya mwiza bifuzaga bagiye muri Uganda barakoze imyiteguro igihe gihagije bityo ko wenda ubutaha bazaba barakosoye bimwe mu byo babarushije kugira ngo barebe ko bazabona umwanya mwiza mu mwaka utaha kuko bamaze kubona itike.

Mbazumutima harles (Wambaye umuhondo) avuga ko ibikombe batwara imbere mu gihugu bigaragaza ko APR WBBC ikomeye

Mbazumutima Charles (wambaye umuhondo) avuga ko ibikombe batwara imbere mu gihugu bigaragaza ko APR WBBC ikomeye

Ikipe ya APR Women Basketball Club yatahukanye umwanya wa Gatanu (5) mu makipe arindwi (7) mu gihe ikipe ya Patriots BBC yabaye iya kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na City Oilers yatwaye igikombe yari ibitse. Aya makipe yari ahagariye u Rwanda yose yaraye ageze mu gihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2017 saa cyenda n’igice z’amasaha ya Kigali (15h00’).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND