RFL
Kigali

Zone V 2017: Abakobwa bacu nta mbaraga bagira-Mbazumutima Charles

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2017 17:52
0


Mbazumutima Charles umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Basketball Club avuga kuba ikipe ya APR WBBC yaratahuanye umusaruro uteri mwiza mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone 5) harimo no kuba abakobwa b’abanyarwanda nta mbaraga bagira. APR WBBC yatahanye umwanya wa Gatanu (5) mu makipe arindwi (7) yitabiriye.



Ubwo iyi kipe yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, Mabuzumutima yabwiye abanyamakuru ko iyo urebye abakobwa bava mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania bameze nk’abahungu mu gihe abo mu Rwanda baba bakina gusa ntakubaka umubiri.

“Ikintu cyatumye tutabona umwanya mwiza twifuzaga nuko twasanze amakipe akinisha imbaraga. Muzi ko abakobwa bacu nta mbaraga bagira, abanyakenya cyangwa se aba Tanzania cyangwa se Abagande iyo ubabonye wakwibaza ko ari abahungu kubera k obo bajya muri gym bakubaka imikaya ariko muzi ko abakobwa bacu ntabwo wamubwira ngo ajye muri gym ngo agukundire. We aba yumva yakina  kubera gukina gusa”. Mbazumutima.

Mbazumutima yakomeje avuga ko imbaraga nke z’abanyarwandakazi zamubereye imbogamizi yo kugera ku ntego kuko ngo iyo yabaga arangije gukina uduce tubiri tw’umukino, wasangaga mu duce dusigaye ikipe ya APR WBBC barushye.

“Wasangaga agace ka mbere n’aka kabiri dukina neza turi imbere ariko nyine za mbaraga z’umubiri (Conditions Physiques) ugasanga mu gace ka gatatu na kane baradutsinze kubera ko nta mbaraga z’umubiri”. Mbazumutima.

Micomyiza Justin mu kirere ashaka gutsinda

Micomyiza Rosine umunyarwandakazi ukinira UCU Canons nawe avuga ko APR WBBC izira imbaraga nke mu mpera z'umukino

Uyu mutoza avuga ko agiye kureba uko abakinnyi be yatangira kubinjizamo imyumvire yo kureba uko bakubaka umubiri biciye mu kugana inzu zibamo ibyuma byifashishwa mu kubaka umubiri (Gym) bityo bikaba byazabafasha mu marushanwa mpuzamahanga ataha.

Ikipe ya APR FC yakinnye imikino itandatu (6) muri iri rushanwa. Muri iyi mikino, batsinzemo imikino ibiri (2) harimo uwo basorejeho batsinda Horseed (Somalia) amanota 91-51. APR WBBC  yatangiye itsindwa na KCCA (Uganda) amanota 57-45, gusa yaje kugaruka itsinda Don Bosco (Tanzania) amanota 84-74 mbere yuko itsindwa na KPA (Kenya) amanota 75-51. Yaje gutsindwa na Equity Bank (Kenya) amanota 61-51, APR WBBC kandi yatsinzwe na UCU Canons Ladies amanota 88-50. 

Urwibutso Nicole wa UR-Huye WBBC (12) yari yitabajwe na APR WBBC

Urwibutso Nicole wa UR-Huye WBBC (12) yari yitabajwe na APR WBBC

APR WBBC ikina na Horseed BBC mu mukino usoza

APR WBBC ikina na Horseed BBC mu mukino usoza

Mbazumutima harles (Wambaye umuhondo) avuga ko ibikombe batwara imbere mu gihugu bigaragaza ko APR WBBC ikomeye

Mbazumutima Charles (wambaye umuhondo) avuga ko nubwo APR WBBC itwara ibikombe imbrere mu gihugu agomba kubahata imyitozo igamije kubongerera ingufu z'umubiri

Kenya Ports Authority

Kenya Ports Authority (KPA) niyo yatwaye igikombe mu bakobwa

City Oilers (Men), 2017 FIBA Africa Zone 5 Clubs Champions, 7 October 2017

City Oilers yatsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma

PHOTOS: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND