Zlatan Ibrahimovic umunya-Suede wamaze kugera muri Manchester Unted avuye muri Paris Saint Germain, yamaze gutangira imyitozo muri iyi kipe nyuma yo kuva mu karuhuko nk’umukinnyi wese witabiriye imikino y’igikombe cy’Uburayi 2016.
Kuri uyu wa Kane nibwo uyu rutahizamu yagaragaye mu myitozo i Carrington ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United nyuma yo kuba kuwa Gatatu yari yahavuye ahasura neza areba uko hateye.Uyu mugabo w’imyaka 34, yatangiye imyitozo yambaye nimero icyenda(9) yamaze kuramutswa.
Zlatan Ibrahmovic aratangira gukora imyitozo n’abandi bakinnyi b’iyi kipe bategura umukino wa gishuti Manchester United ifitanya na Galatasaray tariki 30 Nyakanga 2016 kuri sitade Ullevi saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30’) ku masaaha ya Kigali.
Zlatan Ibrahmovic (Iburyo) na Eric Bailly mu myitozo
Mu bandi bakinnyi bamaze kugaruka mu myitozo nyuma yo gukubuka mu mikino y’igikombe cy’Uburayi, gharimo Bastian Schweinsteiger (Ubudage), Anthony Martial na Morgan Schneiderlin (Ubufaransa) ndetse na Marouane Felaini (Ububiligi).
Phil Jones (ibumoso0 na Zlatan(iburyo)
Dore imikino Manchester United ifite imbere:
Tariki 30//2016:Galatasaray vs Manchester United (Ullevi, 18h30’)
Tariki 3/8/2016:Manchester United vs Everton (Wayne Rooney Testimnial (Old Trafford, 20h00’)
Tariki 7/8/2016:Leicester City vs Manchester United (Community Shield (Wembley)
Zlatan mu myitozo
Zlatan (Yifashe ku mutwe) ari mu bandi bakinnyi ba Manchester United United
Zlatan yafotowe ari inyuma ya Marcus Rashford
Ubwo yari abyutse muri Radisson Hotel i Manchester yahise agana ku kibuga cy'imyitozo
Wayne Rooney,Anthony Martial, Jones, Matteo Darmian na Ashley Young mu myitozo
Henrikh Mkhitaryan
Luke shaw alwegana na kapiteni Wayne Rooney
Marouane Felaini mu myitozo
Rooney mu modoka agera ku kibuga cy'imyitozo
Memphis Depay agera ku kibuga cy'imyitozo
Morgan Schneiderlin yari ahetswe n'umukobwa w'inshuti ye magara
Michael Carrick
Myugariro Marcos Rojo
TANGA IGITECYEREZO